AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz agiye kubaka stade mu mujyi wa Dar es Salaam

Meya w’umujyi wa Dar es Salaam yahaye Diamond ubutaka muri uriya mujyi ku isabukuru y’uyu muhanzi ubwo yari yagiye kuyizihiza iwabo Tandale kugirango asangire n’abana baho ibyishimo  anakora ibikorwa byo gufasha  abana  n’abagore bababaye bo muri kariya gace.

Ubu butaka Diamond yahawe Global Publishers ivuga ko yabuhawe n’ Umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam , Paul Makonda ubwo yari umushyitsi mukuru muri iki kigorwa Diamond yari yateguye cyo gufasha abana n’abagore babaye bo muri Tandale.

Uyu muhanzi yavuze ko ubu butaka azabwubakamo ikibuga cy’umupira w’amaguru  hariya iwabo Tandale. Ibi Diamond yabivuze ubwo yari mu bikorwa byo gufasha , aho yanatanze moto 20 ku bana babashomeri bahariya Tandale abasaba gukora cyane bakikura mubukene.

Ibi byabaye ku wa 2 Ukwakira 2018 umunsi w’amavuko wa Diamond Platnumz , aho iyi sabukuru ye yayizihije iwabo Tandale agace yakuriyemo. Diamond yatanze ubwishingizi bwo kwivuza ku bantu 1000 muri kampani ya Resolution Company ndetse atanga na moto 20 ziyongereyo 3 zatanzwe na Eric Shin­gonguo, umuyobozi wa Global Group.

Uyu muhanzi yagiriye inama urubyiruko ko rugomba gukura amaboko mu mufuka rugakora rukikura mu bukene , kubwiyo mpamvu Diamond yahise ahereza gafotozi we witwa Lukamba imodoko ako kanya kubera akazi ke aba yakoze afotora  anakorera amashusho uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika.

Muri uyu muhango harimo Daimond yari aherekejwe n’abahanzi bakorera mu WCB Wasafi barimo ; Rayvanny, Lavalava, Chid Benz, Mboso, Queen Darleen na Asha Baraka, Katibu wa Basata, Jaque­line Mengi, Haji Manara ndetse na Mama wa Diamond Platnumz yari yamuherekeje.

Abakunzi b’uyu muhanzi bari benshi cyane aha bari biganzemo urubyiruko
Paul Makonda umuyobozi w’umujyi wa Dar es Salaam
Diamond muri uyu muhango
Twitter
WhatsApp
FbMessenger