AmakuruImyidagaduro

Diamond Platnumz agiye gufasha abana n’abagore b’iwabo Tandale

Umuhanzi Diamond Platnumz mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye  y’amavuko yishimye  yavuze ko agiye gutanga moto 20 ,no gufasha abana 300 n’abagore 200 bababaye bo mu gace avukamo yanakuriyemo ka Tandale mu mujyi wa Dar es salaam.

Ibi Diamond ngo agiye kubikora muri iki cyumweru yizihizamo isabukuru ye y’amavuko mu rwego rwokwishimana n’abana bo mugace yarerewe mo mu buzima butoroshye yavukiyemo.

Uyu muhanzi w’icyamamare yavutse ku italiki ya 02 Ukwakira 1989 , yavuze ko ku wa gatanu azakora igikorwa cyo gufasha abana n’ababyeyi bo muri Tandale murwego rwo gusangira ibyishima nabo.

Yagize ati “Ikintu cya mbere ni ukuganira n’urubyiruko inshuti zanjye tuganira amagambo meza abafasha gukomera mu mutima no kwihangana. Kuri uwo munsi nzafasha abana batari munsi ya 300, nanone dufashe abagore batari munsi ya 200 bo muri Tandale, ni uko nzizihiza isabukuru yanjye.” 

Diamond Platnumz yongeyeho ko azanatanga moto 20 ku rubyiruko rufite ubuzima butifashe neza rwabuze akazi rugihanganye n’ubushomeri nyuma yo kwiga, rwirirwa ruzerera mu mihinda ya Tandale.

Diamond Platnumz ni umwe mubahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki no kuzamura ururimi rw’igiswayile hirya no hino ku Isi abinyujije mu muziki

Indi nkuru wasoma : Diamond yizihirije isabukuru ye mu rugo rwa Zari uheruka kumwita inguge 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger