Diamond Platnmuz uvugwaho guhangana na Ali Kiba yagize icyo avuga Ku bukwe bwe
Umuhanzi Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakunzwe na benshi muri Afurika yifurije umuhanzi mugenzi we Ali Kiba kuzagira urugo ruhire mu gihe hari hasanzwe havugwa guhana hagati yabo bombi mu muziki.
Diamond Platinmuz abicishije ku rukuta rwe Instagram yanditse yifuriza Ali Kiba kugira ubukwe bwiza ndetse no kuzagira urugo ruhire ku ntabwe uyu muhanzi yari ateye mu buzima. Hagati ya Diamond na Ali Kiba hakunze kuvugwa guhangana kuri bo aho buri umwe avuga ko ari we mwami w’umuziki muri Tanzania ari naho hagiye hava amazina y’utubyiniriro aba bahanzi bagiye biyita aho Ali Kiba uzanga ijambo “King Kiba”(Bisobanura umwami Kiba) , Diamond we yiyita “Simba” (bisobanura Intare). Ibi ubisanga ahantu hagiye hatandukanye aba bahanzi baba bari cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Diamond yifashishije ifoto ye ari kumwe na Harmonize basa na bambariye ibirori cg ubukwe yanditse agira ati ” Nabwiwe ko King Kiba ari bukore ubukwe uyu munsi … mu mumpere intashyo zanjye azagire urugo ruhire n’ubuzima burimo ibyishimo , Amahoro n’imigisha myinshi ”
Ali Kiba wo muri Tanzaniya yasezeranye n’umunya Kenya Amina Rikesh , imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikaba yabereye musigiti Masjid Ummu-Kulthum mu gace ka kizingo.
Kuwa 16 Mata 2018 Ali Kiba yari yahamirije itangazamakuru ryo muri Kenya ko mu bukwe bwe yatumiye abanyacyubahiro batandukanye barimo Guverineri w’Umujyi wa Mombasa Bwana Joho Hassan ndetse ko abatumiwe muri ubu bukwe bose bazakirirwa mu rugo rw’uyu muyobozi.