AmakuruImyidagaduroUmuziki

Diamond na Rayvanny bafatiwe ibihano bikomeye na leta ya Tanzania

Diamond Platnumz na Rayvanny, abahanzi bakomeye cyane mu gihugu cya Tanzania, bahagaritswe na leta y’iki gihugu kugira igitaramo icyo ari cyo cyose bakora haba imbere muri Tanzania ndetse no hanze yaho.

Umwanzuro wo gufatira aba bahanzi iki gihano wafashwe na BASATA, Urwego rwa Tanzania rugenga ibikorwa bya muzika, iby’ubugeni ndetse n’ibya sinema.

Mu itangazo BASATA yashyize ahagaragara, yavuze ko yahagaritse Diamond kubera kwigira intagondwa.

Iti” Ishyirahamwe ryafashe umwanzuro wo guhana byemewe n’amategeko aba bahanzi babiri kubera agasuzuguro bakomeje kugaragaza birengagiza amategeko n’amabwiriza agenga ubugeni mu gihugu, ndetse no kwica amabwiriza agenga imyitwarire nk’uko byerekanwe n’abateguye igitaramo cya Wasafi Festival 2018 bari bayobowe na Diamond Platnumz.”

Diamond na BASATA batangiye kudacana uwaka mu minsi yashize, nyuma y’uko uru rwego rwari rwahagaritse indirimbo y’uyu muhanzi yitwa Mwanza ndetse rukanategeka ko nta hantu na hamwe igomba gukinwa. Diamond ntiyigeze yita ku by’iri shyirahamwe kuko byarangiye arenze ku mabwiriza yari yahawe.

BASATA ishinja iyi ndirimbo kubamo amagambo ahabanye n’umuco ndetse n’indangagaciro zikwiye kuranga Abanya-Tanzania.

Nyuma yo guhagarikwa, Diamond yarenze ku mabwiriza aririmba iriya ndirimbo mu gitaramo cya Wasafi cyabaye mu minsi yashize.

BASATA ikomeza ivuga ko guhana Diamond na Rayvanny bidahagije ngo kuko n’iriya ndirimbo yabo ikiri mu bihano.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Mwanza’ yahagaritswe ku wa 6 Ugushyingo, gusa mu byumweru bitandatu imaze ntirabihira abafana.

Mu minsi ishize Diamond yabwiye imwe mu maradiyo yoTanzania ko kuba BASATA imurwanya bitatuma ahagarika gukora indirimbo ziryohera abafana be. Uyu muhanzi yavuze ko iri shyirahamwe nirimuhagarika gukorera muri Tanzania azashaka ahandi ajya gukorera.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger