AmakuruImyidagaduro

Diamond azataramira abazitabira Iwacu Muzika Festival

Diamond Platnumz yemeje ko azitabira igitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival rizashyirirwaho akadomo mu mujyi wa Kigali tariki 17 Kanama.

Iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival ryatangiye muri uyu mwaka wa 2019, rigizwe n’ibitaramo bizenguruka intara zose z’u Rwanda aho byahereye mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze bikomereza i Rubavu mu gihe mu cyumweru gishize byari byakomereje i Huye mu majyepfo y’u Rwanda.

Hasigaye igitaramo kizabera mu Mujyi Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, mbere y’uko risozwa n’igitaramo kizabera kuri Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019 ari nacyo Diamond Platnumz azitabira.

Muri iri serukiramuco kwinjira ni ubuntu mu myanya isanzwe n’ibihumbi bibiri mu myanya y’icyubahiro.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa East African Promoters butegura iri serukiramuco bwari butaratangaza umuhanzi uzitabira igitaramo cyo gusoza, ariko Diamond Platnumz wo muri Tanzania bita Chibu yamaze kwemeza ko ari we uzataramira abanyarwanda.

Yagize ati “Tariki 17 Kanama nzataramira i Kigali mu Rwanda kuri parikingi ya Stade Amahoro, mubwire buri wese. Ni mu iserukuramuco rya Iwacu Muzika.”

Abahanzi b’abanyarwanda bazitabira iki gitaramo ntabwo baratangazwa uretse Nsengiyumva François wiswe Igisupusupu wahawe umwihariko wo kugaragara muri ibi bitaramo byose.

Si ubwa mbere Diamond aje mu Rwanda kuko yataramiye mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo cya East African Party cyo kwinjira mu mwaka wa 2015 nacyo gitegurwa na EAP ari nayo itegura Iwacu Muzika Festival .

Mu 2017 yari yataramiye i Nyamata mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest yahuriyemo na Morgan Hertage bo muri Jamaica.

Diamond yaherukaga mu Rwanda muri Mutarama 2018 ubwo yari aje muri gahunda zo kwamamaza ibicuruzwa bye birimo ubunyobwa bwa Diamond Karanga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger