Amakuru ashushye

Depite Murara yanenzwe kubera imvugo ye yibasira abanyamakuru

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Murara Jean Damascène,  yanenzwe biturutse ku kuba aherutse kubwira Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ko rukwiye kongera amahugurwa ku banyamakuru kuko ngo bibabaje kubona umunyamakuru ufite camera, agenda arwana no kuzamura ipantaro yambaye

Uyu mudepite wagaragazaga ko abanyamakuru bambara nabi kandi nyamara baba bagiye mu kazi kabahuza n’abantu batandukanye, yanenzwe kuko ngo iki kibazo cy’imyambarire kitari ku banyamakuru bose bityo ko kitanagomba gushyirwa ku banyamakuru bose.

Tariki 12 Uku kwezi, ubwo Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yitabaga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, asobanura ku bikorwa by’uru rwego by’umwaka wa 2018/2019 na 2019/2020, ni bwo Depite Murara yavuze iki kibazo cy’imyambarire y’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro, Depite Murara yagize ati “Nishimye cyane kuko mu bikorwa bavuze bagiye no gushyiramo imbaraga zo guhugura itangazamakuru. Itangazamakuru ngira ngo turabizi twese ni ubutegetsi bwa kane bufite agaciro gakomeye, itangazamakuru rero dufite ndangira ngo nsabye RGB nibabahugura bazanagerageze no mu byiciro bitandukanye ku buryo bigira abantu babifitemo ubumenyi, haboneke abafite ubumenyi mu buhinzi, mu bworozi, ubumenyi bw’ikirere n’ahandi.”

Yakomeje agira ati “Bakazibanda cyane no ku myitwarire yabo, birababaza iyo ubona umunyamakuru arwana na mikoro mukaboko kamwe, akandi kaboko kararwana no kuzamura ipantaro igenda igwa, imyitwarire yabo hari aho nanone iba idashimishije.”

Nyuma y’iyi mvugo ya depite Murara, inzego zitandukanye zirimo n’izihagarariye itangazamakuru mu gihugu, zavuze ko bikwiye ko abantu abo aribo bose bajya banoza imyambarire yabo, ariko ko nanone kuvuga ko abanyamakuru bose bambara mu buryo bumwe bidakwiye mu mvugo y’ umudepite.

Nsabimana avuga ko “umwanda wo ni bya bindi ngo nta byera ngo de! gusa birababaje kumva umudepite afata umwanya avuga ku myambarire y’abanyamakuru kandi hari ibibazo byinshi igihugu kiba kibitezeho gutangaho ibitekerezo kugira ngo bibonerwe ibisubizo birambye.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Cleophas Barore, avuga ko mu bigo bimwe na bimwe usanga bafite amabwiriza bitewe n’aho batumye umunyamakuru, bakabivugana mbere y’igikorwa runaka bati ejo abazajya aha n’aha bazaze bambaye gutya.

Abanyamakuru batandukanye banenze imvugo y’uyu mudepite bavuga ko bibabaje kuba umudepite afata umwanya avuga ku myambarire y’abanyamakuru kandi hari ibibazo byinshi igihugu kiba kibitezeho gutangaho ibitekerezo kugira ngo bibonerwe ibisubizo birambye.

Ku rundi ruhande RMC nayo ivuga ko amagambo yavuzwe n’uyu mudepite adakwiye, kuko iyo umuntu umwe akoze ikosa, bidakwiye kwitirirwa abantu bose.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger