Depite Jackline yasabye ko abagabo bari mu nteko basuzumwa bagasiramurwa
Kuri uyu wa Kane taliki ya 07 Gashyantare 2019, Depite witwa Jackline Ngonyani yagejeje ikifuzo ku Nteko ishinga amategeko ya Tanzania asaba ko abagabo abari mu nteko n’abatayirimo batarakorerwa igikorwa cyo gusiramurwa babikora mu maguru mashya ku bw’umutekano w’abo bashakanye nabo.
Uyu mudepite yavuze ko abagabo bose bagerageza bagashaka uko basiramurwa kugira ngo bagabanye ibyago byo kwanduza Virusi itera SIDA abagarore babo.
Uyu Depite avuga ko kwisiramuza bigabanya ibyagago byo kwandura no kwanduza virusi itera SIDA, ndetse ngo abagabo batisiramuje banduza mu buryo bworoshye virus itera Cancer y’inkondo y’umura.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organization, WHO) uvuga ko kwisiramuza bigabanya 60% y’ibyago byo kwandura virus itera SIDA ku bagabo babikoze.
Igitekerezo cy’uyu Depite Ngonyani cyashyigikwe na Depite Joseph Selasini, wavuze ko no muri Kenya byigeze kubaho Abadepite bakisiramuzwa ku bushake.
Mu 2008, abanyepolitiki ku bushake bwabo bagiye kwisiramuza abatari barabikoze kugira ngo bashishikarize abagabo bo mu bice bitandukanye baharariye kwisiramuza.
Depite Jackline Ngonyani ati “Nari mfite inama ko twahera hano mu Nteko, tugakora igenzura ku bagabo ubaye atarakoze uwo mugenzo (kwisiramuza) agahita abikorerwa ako kanya.”
Igitekerezo cye ariko gisa n’ikitanyuze amatwi ya Depite Joseph Kasheku wavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abagore bakebwe imwe mu myanya y’ibanga (female genital mutilation) na bo bashobora kwanduza Virus itera SIDA mu buryo bworoshye, bityo ngo igenzura ryakorwa ku Badepite b’abagabo ku ruhande rumwe, no ku rundi rigakorwa ku Badepite b’abagore.
Depite Jackline Ngonyani yavuze ko intego Tanzania yihaye yo kugabanya ubwandu bwa SIDA, mu bukangurambaga bwiswe 50 50 50, bitagerwaho abagabo bose batisiramuje.
Yavuze ko uretse kuba umugabo utarisiramuje yakwanduza uwo baryamana indwara zirimo virus itera SIDA, ngo biranoroshye ko igihe yaba afite iyitwa HPV (Human papillomavirus) yayimwanduza ku buryo bworoshye kandi ngo itera cancer y’inkondo y’umura ku mugore.