AmakuruAmakuru ashushye

Depite Frank Habineza yatangaje ko Oda Paccy nta cyaha yakoze

Nyuma y’itangazo ryasohotse ku wa 24 Ukwakira ryambura umuhanzikazi Oda Paccy ubutore  kubera imyitwarire ye n’ifoto yari aherutse  gushyira hanze imenyekanisha indirimbo ye “IBYAtsi” Depite Frank Habineza we yatangaje ko uyu muraperikazi  nta cyaha yakoze ahubwo ibikorwa bye bigize ikosa bityo ko adakwiye gukomeza kwamaganwa.

Dr Frank Habineza abicishije kurubuga rwa Twitter nkabandi bose bagiye bagira icyo bavuga kuri Oda Paccy ni’igikorwa cyo kwamburwa ubutore. Depite Habineza  yavuze ko uyu muhanzi adakwiriye gukomeza kwamaganwa.

“Umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa. Ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu ntore. Abasaba ko ibihangano bye bihagarikwa natwe tubasabye kudakomeza.”

Nyuma y’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambagaimenyekanisha indirimbo ya Oda Paccy “Ibyatsi”. Ku wa Gatatu, Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yamwambuye izina ry’ubutore, kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore.

Mu itangazo yashyize hanze  rigira riti “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore.”

Kugeza ubu uyu muhanzi ntacyo aratangaza kuri iki cyemezo yafatiwe cyo kwamburwa ubutore  avuga ko akibitekerezaho.

Abantu bingeri zinyuranye bagiye bavuga kuri ibi bintu bamwe bavuga ko mbere yo gufata iki cyemezo bari kubanza kumva ibiri mundirimbo. Abandi bavuga ko uyu muhanzikazi yatandukiriye ibijyanye n’umuco w’ubutore ndetse n’ibiranga umunyarwandakazi.

Perezida w’Urugaga rw’Abahanzi, Intore Tuyisenge nawe avuga ko Ibyo Paccy yakoze bihabanye cyane n’indangagaciro batorejwe mu itorero ry’igihugu zikwiriye kuranga umunyarwandakazi muri rusange.

Dr Frank Habineza abona buri muhanzi afite uburyo bwe akurura abafana bibihangano bye
Iyi niyo foto yabanje gusohoka ikavugisha abantu benshi
Kuri ubu uyu muraperikazi ari gukoresha iyi

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger