AmakuruPolitiki

Depite Bobi Wine yavuze ko Uganda iri hafi kwibohora ikandamizwa

Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko igihugu cya Uganda kiri hafi kubohoka ikandamizwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, anakangurira abaturage ba Uganda bose gukomeza guhatana kugira ngo uwibohora bategereje bazabashe kukugeraho.

Ni mu kiganiro uyu muririmbyi wahindutse Umunaypolitiki yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo ubwo yari ku rukiko rw’i Gulu aho yari yitabiriye urubanza we na bagenzi be bashinjwamo ubugambanyi.

Kyagulanyi yagize ati“ Ndagira ngo nibutse Abagande ko ukwibohora kwacu kwegereje, ibi byose babidukoreye kugira ngo badutere ubwoba kumwe n’abandi banya-Uganda. Gusa bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba imibabaro yose twaciyeyo hanyuma bagahanga amaso yabo ku kiguzi…Ukwibohora.”

“Vuba ahangaha, bakandamijwe bazabohoka kandi ntibakwiye kugira ubwoba kuko abo dufitiye ubwoba badufitiye uburenze ubwo tubafitiye. Bagomba gukomeza kuzirikana ko ubutegetsi bwacu ari bwo bw’abantu bacu.”

Uru rubanza Bobi Wine na bagenzi be bari bitabiriye byabaye ngombwa ko rusubikwa, nyuma yo gusanga Guverinoma ya Uganda nta bimenyetso bihagije ifite ku cyaha ishinjwa aba bagabo 35.

Ni nyuma y’ikifuzo cya Asuman Basalirwa uri mu bahagarariye Bobi Wine na bagenzi be wasabye urukiko gusubika uru rubanza mu gihe cy’amezi atatu mu rwego rwo gufasha ubushinjacyaha gukusanya ibimenyetso bihagije birebana n’iki kirego cy’ukoabashinjwa baba barateye imodoka ya Perezida Museveni amabuye.

Yongeyeho ko abaregwa bakora urugendo rurerure kugira ngo bagere ku rukiko, bityo akaba asanga byabatesha umutwe ndetse bikanabatwara ibintu byinshi mu gihe uru rubanza rwaba rwimuriwe mu gihe gito.

Ati“Turasaba ngo uru rubanza rusubikwe mu gihe cy’amezi atatu kuko tutazi neza ko ruzaba rwapererejweho neza. Amezi atatu arahagije kuri guverinoma ku kuba yakoze ipererza. Nyuma y’amezi atatu, turizera ko bazaba barangije iperereza cyangwa bakaba bashobora kwerekana ibimenyetso bijyanye n’iki kibazo.”

Umucamanza mukuru yahise yumva iki kifuzo, urubanza ahita arwimurira mu mezi atatu.

Ubugambanyi Kyagulanyi na bagenzi be bashinjwa ni ubujyanye n’uruhare bagize mu gikorwa cyo gutera amabuye imwe mu modoka zari ziherekeje Perezida Museveni ku wa 13 Kanama, mbere y’amatora yo muri Arua.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger