AmakuruImyidagaduro

Daymakers bagiye gukorera igitaramo cya #BigombaGuhinduka i Musanze

Nyuma yo gukorera igitaramo cy’amateka  i Kigali , abasore bagize  Daymakers bagiye gutaramira mu majyaruguru mu karere ka Musanze muruherekane rw’ibitaramo byabo bise #BigombaGuhinduka inamaze kuba imvugo ya benshi.

Aba banyarwenya bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu, tariki ya 28 Kamena 2019 bazataramira i Musanze mu gitaramo cy’urwenya kizabera muri Centre Pastoral Notre de Fatima.

Daymakers bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu mu ntara ahantu hatandukanye bakora ibi bitaramo ubu bahereye i Musanze , nyuma ya musanze ntahandi haratangazwa bazakurikizaho gusa igihari ni uko bari gutegura igice cya kabiri cyitwa ‘#BigombaGuhinduka Comedy Show Edition 2’. Iki gitaramo ngo kizaba ari kinini kurusha icy’ubushize.

Iki gitaramo cyabo cya mbere cyabereye muri Kigali Cultural Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata 2019. Ubwitabire bwari hejuru dore ko intebe 350 zari zateguwe zicaweho, hongerwamo izindi zirenga 50 biranga abantu bakomeza guhagaragara.

#BigombaGuhinduka y’ubutumwa bwigisha aho aba basore mu rwenya rw’inshi baba bavuga ibintu bitagenda neza muri sosiyete bavuga  ko bikwiriye guhinduka.

Byatangiye 5K Etienne na Japhet bifata amashusho y’iminota mike bakayasaza ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’inyigisho babaga batanga bakarenzaho bati ‘Bigomba Guhinduka’.

Igitaramo cya Mbere cya #BigombaGuhinduka i Kigali cyaritabiriwe bikomeye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger