AmakuruAmakuru ashushye

Davos: Perezida Kagame yagaragaje inyungu amahanga yagira igihe Afurika yaba ikomeye

Perezida Kagame unayoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yavuze ko  ubu benshi bamaze kubona ko hari inyungu nyinshi yava mu kuba Afurika yaba ikomeye kandi yunze ubumwe.

Ibi yabivugiye mu nama mu nama ya 49 y’ihuriro ryiga ku bukungu bw’isi (Wef19) iri kubera i Davos mu Busuwisi,

Yagize ati “ibi biragaragazwa n’uburyo hari umwuka mwiza mu bufatanye hagati ya Afurika n’Ubushinwa, Uburayi n’abandi. Gusa nta wunda uzatuzanira impinduka muri Afurika. Ibyo ni ibyacu”.

Yavuze kandi ko Afurika yamaze igihe kinini iharira inshingano z’iterambere ryayo abandi, gusa ngo kuri ubu ibi byarahindutse.

Yagize ati “Iki nicyo gihe cyiza cyo kugirango Afurika ifate iyambere mu kugenda ahazaza hayo. Hashize igihe kinini duharira abandi ibijyanye no kumenya gahunda y’ibikorwa byacu, bamwe bakaboneraho bakikuriramo inyungu zabo”.

Perezida Kagame yibukije ko ikigero cyo kwishyira hamwe kwa Afurika gikomeje kuzamuka ku rugero rwiza.

Yatanze urugero ati “Nk’umwaka ushize, amasezerano kw’isoko rusange yaratowe ndetse hari ikizere ko atangira gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka. Twemeranyijwe kandi ku ngengabihe y’urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ishyirwaho ry’isoko rimwe ry’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika”.

“Uru ni urugero rw’uko Afurika ishobora gukorera hamwe kugira ngo yitegure impinduramatwara ya Kane y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga”.

Perezida w’u Rwanda yabwiye inama kandi ko mu nama itaha y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika hazagaragazwa umushinga wo kunoza ingandamuntu zikoresha ikoranabuhanga muri Afurika hose, ndetse n’uburyo bwiza bwo kubika amakuru.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo Afurika igere kuri gahunda y’icyerekezo 2063, imiryango y’ubukungu y’uturere igomba kubigiramo uruhare rukomeye kandi ubufatanye mpuzamahanga bukaba inkingi ikomeye

Imyaka isaga 40 irihiritse inama ya World Economic Forum iba buri mwaka, ni inama ngaruka mwaka ibera ahitwa Davos-Klosterss mu Busuwisi.

Inama ya WEF 2019 yahawe insanganyamatsiko igira iti “Inonosorwa ry’imiterere y’ikusanyabukungu mu bihe by’impinduramatwara ya Kane mu by’inganda ”.

 

Perezida Kagame yavuze ko iterambere rya Afurika rireba abanyafurika mbere na mbere

 

Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo baganira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger