Davido yerekeje Kinshasa ku munsi w’igitaramo
David Adeleke nyuma yo kuva mu Rwanda muri gahunda y’ibitaramo ari gukora byo kuzenguruka ugabane w’Afurika byiswe 30 Billion African Tour, yerekeje muri Congo Kinshasa ku italiki igitaramo kiri bubere.
Nyuma y’igitaramo yakoreye i Kigali kikanyura benshi ndetse nawe akanyurwa n’umunjyi wa Kigali akifuza kuhaguma kugeza igihe azafatira urugendo yerekeza Kinshasa muri iki gitondo nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko uyu musore yerekeje Kishasa nyuma yaho bamwe mubanyekongo bari batangiye kwibaza niba uyu musore azaza cyangwa ataza kubera umunsi w’igitaramo wari wgereje atara hakandagira.
Igitaramo Davido akorera i Kinshasa biteganyijwe ko kiba kuri uyu munsi taliki ya 09 Werurwe 2018 abanyekongo baribaza niba iki gitaramo kiri bubere igihe cyangwa kiraza kwimurwa kubera ubukererwe.
Davido azava Kinshasa yerekeza Brazzaville ku Italiki ya 10 Werurwe akomereze Doualla muri Cameroon ku italiki ya 17 Werurwe nyuma yerekeze Niamey 21 Werurwe asoreze uru rugendo i Dakar muri Senegal ku italiki ya 24 Werurwe 2018