Davido yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali-AMAFOTO
David Adedeji Adeleke wamenyekanye cyane nka Davido muri Afurika yakoreye igitaramo i Kigali muri gahunda ye yihaye yo gukora ibitaramo bizenguruka Afurika.
Iki n’igitaramo cyabere muri Parikingi ya Stade Amahoro ku bufatanye n’inzu itunganya umuziki Davido abarizwamo ya Sony Music. Iki gitaramo cyarangiye hafi saa saba n’igice z’ijoro byari biteganyijwe ko gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuwa 03 Werurwe 2018 ariko cyaje gutangira ahagana saa yine z’ijoro.
Muri iki gitaramo hanaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda barimo Chary na Nina, Riderman wishimiwe n’abakunda injyana ya Hip hop , Hvan Buravan, Syntex ndetse na Phiona Mbabazi yasusurukije abari bitabiriye iki gitaramo.
Davido akigera ku rubyiniro yagaragaje ko akunda u Rwanda dore ko yabisubiragamo kenshi, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye ku buryo yageraga ku ndirimbo abanya-Kigali bazi maze akajyana nabo.
Nubwo imvura yari yaguye ari nyinshi , abantu bari benshi ndetse wabonaga bishimiye iki gitaramo. Muri iki gitaramo Davido yongeye gushimangira ko umuhanzi Jay Polly ariwe akunda hano mu Rwanda nkuko yari yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze akigera i Kigali kuwa 02 Werurwe 2018. Davido yahamagaye Jay Polly ku rubyiniro maze abwira abantu ko ariwe akunda cyane mu Rwanda ndetse nubwo bitari biteganyijwe ariko Jay Polly yaririmbye indirimbo ye yitwa “Ku musenyi”.
Davido yaherukaga mu Rwanda mu 2014 , agiye gukorera ibitaramo mu bindi bihugu bitandukanye kuko kuwa Gatandu tariki ya 09 Werurwe azahita ajya gutaramira i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo gutaramira Abanye-Congo, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ndetse akaba yaranavukiye muri Atlanta ni muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, azahita akomereza i Brazzaville kuya 10 Werurwe 2018, akurikizeho i Douala muri Cameroon kuya 17 Werurwe 2018, Kuya 21 Werurwe ni i Niamey muri Niger asoreze i Dakar muri Senegal kuya 24 Werurwe 2018.
Photo: Leodomir Hakizimana