Danny Vumbi asanga hari abahanzi batagiye muri Primus Guma Guma kandi bari babikwiye
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2018 nibwo abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super star bashyize hanze abahanzi bazaryitabira ku nshuro yayo ya 8, kuri uru rutonde habayemo gutungurana ku bahanzi bamwe na bamwe ariko nanone abasigaye hari abahanzi bagenzi babo bahamya ko batagombaga kubura kuri uru rutonde.
Ku ikubitiro umuhanzi Danny Vumbi utagombaga kujya mubatorwa kugira ngo abe yabona amahirwe yo kujya muri iri rushanwa rihuza abahanzi ba hano mu Rwanda kubera ko arengeje imyaka fatizo , akimara kubona urutonde rw’abahanzi icumi bagiye muri PGGSS yahise avuga ko hari ukuntu abategura iri rushanwa batabigenza neza kuko we asanga hari abahanzi basigara kandi nyamara bakagombye kujyamo.
Danny Vumbi yatanze urugero kuri Social Mula avuga ko yagombaga kugaragara kuri uru rutonde ngo kubera ko ariurimba neza kandi anakora ibikorwa byinshi .
Abicishije kuri Instagram ye , Danny Vumbi yagize ati:”None se Social Mula yazize ko aririmba neza R&B na Afrobeat? Kuki badateranya amajwi aba yabonye ku mpande zombi? PGGSS hari ukuntu hari ukuntu hari ukuntu…umugani wa King James.”
Icyakora kubera ko batoraga mu byiciro, umuhanzi Social Mula yari mu byiciro 2 ni muri R$B na Afrobit bityo rero bamutoraga ahantui habiri bigatuma amajwi atiyongera.
Kuri uru rutonde Danny Vumbi avuga ko hari kugaragaraho umuhanzi Social Mula uri mu bahanzi basigaye bakora indirimbo zigakunda n’abatari bake mu gihugu, rwagaragaye ho gutungurana bikomeye .
Benshi bakurikiranira hafi iby’umuziki bari kwibaza byinshi kuri uru rutonde yewe hari nabibaza aho Just Family ivuye kugira ngo igaragare kuri uru rutonde.
Bamwe mu bahanzi batari kuri uru rutonde harimo Odda Paccy , Hvan Buravan, Social mula , Bull Dog , Charly na Nina. Muri aba bahanzi bose batagaragaye kuri uru rutonde , Charly na Nina ndetse na Hvan Buravan banze kwitabira iri rushanwa.
Dore urutonde rwabahanzi bazitabira iri rushanwa uyu mwaka uko ruhagaze muri buri njyana dore ko bur’injyana yagiye iserukirwa n’abahanzi babiri babiri.
RnB :Bruce Melodie na Christopher
HiPHoP :Khalfan na Jay c
Amatsinda : Just Family na Active
Afro-beat : Mico The Best na Uncle Austin
Abagore : Queen Cha na Young Grace
Iki gikorwa cyo kubarura amajwi cyabereye ku cyicaro cya Bralirwa niho abanyamakuru n’abandi bahawe uburenganzira bwo gutora bagiye kwerekana abo babona bakinjira muri irushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya munani (8).