Danny Usengimana wagiye gukina hanze atumvikanye na APR FC agomba kugaruka mu Rwanda
Mu minsi ishize ni bwo Danny Usengimana yatandukanye n’ikipe ya Singida United yo muri Tanzaniya akerekeza muri Misiri aho yari yaguzwe n’ikipe ya Tersana SC, uyu musore yagiye atumvikanye na APR FC yari yamukuye muri Singida none ibye byo gukina muri Misiri byanze.
Danny Usengimana yagiye muri Singida United avuye muri Police FC, kubera ko APR FC yamwifuzaga , yagiye kumvikana na Singida maze iyi kipe y’ingabo z’igihugu igura amasezerano Danny yari asigaje muri Singida.
Danny Usengimana ubwo yari hano mu Rwanda, yabazwaga ikipe azerekezamo ariko akarya indimi akavuga ko akiri mu biganiro n’amakipe atandukanye ya hano mu Rwanda.
Biravugwa ko APR FC yumvikanye na Singida United ku masezerano y’umwaka uyu musore yari asigajemo bakayishyura miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, uyu musore na we yemererwa kuzahabwa izindi miliyoni 10 bityo agakinira APR FC. Mu minsi yashize kandi uyu musore yari yatangarije itangazamakuru ko amahirwe menshi ari ayo gukinira APR FC.
Singida United yemeye kurekura uyu musore ndetse banamuha ibaruwa igaragaza ko bamurekuye ariko ntiyayishyikiriza ubuyobozi bwa APR FC.
Ibyo gukinira APR uyu musore yabiteye umugongo ahubwo yerekeza mu Misiri mu ikipe ya Tersana SC yari yaramubengutse. Nyuma yo kugera mu Misiri rero, ibye byaje kuba bibi kuko APR FC yahise isaba Singida ko mu gutanga ibyangombwa byo kwemerera umukinnyi kuba yava muri shampiyona akerekeza mu yindi, bagomba kugaragaza ko uyu mukinnyi afitanye ibibazo na APR FC
Danny Usengimana yinginze APR ngo abasubize ibyo bamutanzeho ariko agume mu Misiri ariko iyi kipe y’ingabo iratsemba ivuga ko na yo imukeneye.
Nyuma yo kwerekeza hanze atumvikanye na APR FC , hari amakuru avuga ko uyu musore agomba kugaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu ndetse akanakinira APR FC umwaka umwe.