AmakuruImikino

Danny Usengimana byavugwaga ko yaguzwe na APR FC yerekeje mu Misiri

Rutahizamu Danny Usengimana byavugwaga ko yaguzwe na APR FC imukuye muri Singida United yo muri Tanzania, yamaze kwerekeza muri Tersana Sporting Club yo mu kiciro cya kabiri mu gihugu cya Misiri, aho agiye kurangizanya na yo amasezerano.

Aya makuru yahamijwe n’uyu musore ubwe, wavuze ko ikimujyanye ari ukurangiza ibiganiro ubundi umwaka utaha ngo akaba azahita ashaka indi yo ku rwego rwiza.

“Ngiye mu ikipe yitwa Tersana SC yo mu cyiciro cya kabiri ,twaravuganye baranshima,ngiye kuvugana na bo ku bijyanye n’amasezerano ,amafaranga bazampa ndetse n’umushahara.”

“N ikipe narebye kuri murandasi ku rubauga rwa Google nsanga yabaye iya kabiri umwaka ushize ariko sinasubira inyuma kuko hariya ni nk’inziira yatuma nshaka indi kipe iri ku rwego rwo hejuru ” Usengimana aganira na Ruhagoyacu.

Mu minsi ishize ni bwo amakuru yavugaga ko uyu musore yamaze kumvikana na APR FC ndetse ko agomba no kuyikinira mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo kunaniranwa na Singida United yo muri Tanzania yari yaramuguze umwaka ushize imukuye muri Police FC.

Gusa n’ubwo ibi byavuzwe, uyu musore yagaragaje ukuri aho kuri avuga ko nta biganiro bikomeye we na APR bigeze bagirana, akaba ari yo mpamvu yahisemo kwigira muri iyi kipe yo mu Misiri.

Uretse APR FC, uyu musore ngo yanaganiriye n’amakipe ya Rayon Sports na Police FC yahoze akinira, gusa birangira nta n’imwe babashije kumvikana.

Ati”twavuganye na APR ,Police na Rayon ariko nta kipe yihuse mu yo twabaga twumvikanye n iyo mpamvu nari mbategereje numva ko hari uzaza kugeza ubwo nabonye iyi kipe, nta kipe nafatiye amafaranga n’imwe.”

Ikipe ya Tersana Danny Usengimana yerekejemo yashinzwe mu wa 1921. Ifite igikombe 1 cya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Misiri ndetse n’ibikombe 6 by’igihugu. Iyi kipe kandi yakinnye imikino ya CAF Champions league incuro imwe(mu 1987), gusa iza kuviramo mu kiciro cya kabiri cy’imikino nyuma yo gusezererwa na Esperance de Tunis yo muri Tunisia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger