Danny Nanone: Ubuzima bwe n’Urugendo rwe mu Muziki Nyarwanda
Mu minsi ishize, umuraperi Danny Nanone ari mu byamamare byiganje mu nkuru zinyuranye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Guhangayikishwa n’ibibazo by’umwihariko birebana n’uwahoze ari umukunzi we, Busandi Moreen, ndetse n’ikiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Phipeter, byatumye agarukwaho cyane. Muri iyi nkuru, turagaruka ku rugendo rwe rwa muzika, amateka ye, ndetse n’ingaruka yateye ku muziki nyarwanda.
Danny Nanone amazina ye nyakuri ni Mudathiru Ntakirutimana Daniel. Yavutse ku wa 28 Kanama 1990 i Kigali, by’umwihariko mu gace ka Nyamirambo, aho yakuriye. Akaba afite imyaka 35 muri uyu mwaka wa 2025. Akurira mu muryango w’abana batanu, abahungu batatu n’abakobwa babiri, abyarwa na Gakuba Freddy na Uwase Khadidja.
Ubuzima bwe bw’amashuri bwatangiye ku ishuri ribanza rya Ecole Primaire Islamique de Biryogo (EPIB). Ayisumbuye yayize mu bigo bitandukanye, birimo College Adventiste de Gitwe na College Amis des Enfants.
Akiri umwana, Danny Nanone ntiyakundaga muzika nk’uko bimeze ubu. Ahubwo yaterwaga akanyamuneza no kuririmba uturirimbo tw’idini, nka Ndi Agatama ka Yesu, abifashijwe na nyinawabo Mpinganzima Ratifa. Ariko uko yagiye akura, yatangiye kwibonamo injyana ya Rap, ashimishwa n’abahanzi nka La Fouine na T.I, by’umwihariko uyu wa nyuma akaba ari we yamufatiragaho icyitegererezo.
Mu mwaka wa 2009, ubwo yari kumwe na King James, Danny Nanone yinjiriye bwa mbere muri studio, aho bahise bakorana indirimbo yiswe Akamunani. Iyo ndirimbo yahise ikundwa, bituma Danny akomeza gukorana umwete kugira ngo arusheho gukomeza urugendo rwe rwa muzika.
Nyuma y’amezi abiri, yagiye muri Unlimited Records, iyobowe na Producer Licklick, akora indirimbo ye ya kabiri yise Intambwe. Yaje gukurikirwa n’izindi ndirimbo zitandukanye nka Isomo, Ijanisha (yakoranye na King James), n’izindi.
Nubwo yari umunyeshuri, Danny Nanone yakomeje gukorana ingufu muzika. Asoje amashuri yisumbuye, yiyemeje gukomeza umuziki nk’umwuga. Muri urwo rugendo, yakoze indirimbo zirenga 100, zirimo izakunzwe cyane nka Igikwiye, Inshuti, Iri Joro, Njye Ndarapa, n’izindi nyinshi.
Mu rwego rwo kwerekana impano ye, yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar inshuro enye (2012, 2013, 2016, na 2017). Yagiye no mu bihembo bya Salax Awards, nubwo atigeze agira icyo atwara.
Mu mwaka wa 2018, Danny Nanone yafashe umwanzuro wo kwiga amasomo ajyanye n’ubuhanzi. Yinjira ku Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo, arangiza mu 2021 agira amanota 31/60 mu kizamini cya leta. Nyuma yo kurangiza kwiga, yasubiye mu muziki akora indirimbo zakunzwe nka My Type, Confirm, Nasara, n’izindi.
Nubwo amaze imyaka irenga 15 mu muziki, ntabwo aratwara igihembo mu marushanwa ya muzika mu Rwanda. Ariko impano ye no kuba ari umwe mu baraperi bakomeye bihagije kugira ngo ashimirwe.
Danny Nanone atangaza ko umuziki atawutangiye byoroshye, kuko se atamushyigikiye. Yashakaga ko ashyira ingufu mu masomo, akazaba umunyapolitiki, umuganga, cyangwa injenyeri. Ariko Danny yahisemo gukomeza muzika, kandi byamuhiriye.
Uretse ibyo, Danny Nanone ni umubyeyi w’abana babiri. Ubuzima bwe bwite bwakunze kuvugwaho cyane, cyane cyane ibijyanye n’uwahoze ari umukunzi we, Busandi Moreen.
Danny Nanone ni umwe mu baraperi b’ingenzi u Rwanda rufite. Yakoze muzika igihe kinini, anyura mu nzira zitari nziza, ariko ntiyacika intege. Nubwo atarabona ibihembo bikomeye, ni umwe mu bantu bakoze amateka mu muziki nyarwanda, by’umwihariko mu njyana ya Rap.