Dani Alves yagaragaje indi myitwarire nyuma yo Kuva kuri gereza
Dani Alves wahamye n’icyha cyo gufata ku ngufu yaryohewe n’amasaha ye ya mbere afunguwe, kuko yakoze igitaramo ijoro ryose cyabereye mu nzu ye ya miliyoni 4.5 z’ama pound.
Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Barcelona yarekuwe nyuma yo kwishyura ingwate hafi miliyoni imwe y’amayero (£850,000).
Uyu munya Brazil yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu Ukuboza 2022,byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka ine n’igice.
Ubwo yajuririraga iki gihano, Alves w’imyaka 40,nyuma yaje gufotorwa asohoka muri gereza yitwa Brians 2 kuwa mbere ari kumwe n’umunyamategeko we, Ines Guardiola.
Nyuma yo kurekurwa akarya za Burgers atari aheruka,uyu mukinnyi yahise akoresha ikirori kidasanzwe n’umuryango we n’inshuti kugeza mu gitondo nkuko ibinyamakuru byo muri Espagne.
Alves bivugwa ko yarimo kwizihiza isabukuru ya se yaherukaga.Ibi birori byabereye mu nyubako ye iri ahitwa Esplugues de Llobregat afatanyije n’uwahoze ari umugore we Joana Sanz.
Alves yakiniye amakipe arimo Barcelona,Juventus na PSG.