AmakuruImyidagaduro

Dady De Maximo yahishuye yafashwe ku ngufu n’Interahamwe, zashatse no kumukata igitsina

Umuhanzi, umunyabugeni, umunyamakuru,umuhanga mu bya sinema akaba n’umunyamideli Dady de Maximo Mwicira-Mitali yahishuye uburyo yafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu buhamya burebure yanyujije ku rubuga rwa Facebook, ubwo yibukaga ‘umunsi mubi mu buzima bwe’, Itariki ya 25 Mata 1994 yahuraga n’akaga gakomeyen mugihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dady de Maximo yahishuye inzira by’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari afite imyaka 12, Avuga  ko yari atuye i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali hafi y’ishuri ribanza ryaho, ari naho Interahamwe zari zarundanyirije Abatutsi bagombaga kwicwa.

Umuryango wa Dady de Maximo wari utuye i Kinyinya imbere y’ishuri, ni naho abasigaye bagituye kugeza ubu. Mu gihe ubwicanyi bwari bwakajije umurego, Dady de Maximo wari muto icyo gihe ngo yari yizeye ko umusirikare bakinanaga witwa Janvier azamurokora; uyu ni we wamukoreye ubugome karundura.

Tariki 13 Mata 1994 bahungiye mu kigo cya Radiyo y’Abadage, aho abenshi mu bagabo n’urubyiruko bishwe mu gihe Abazungu bahakoraga bari bahungishijwe.

We n’abo mu muryango we baje kurokorwa n’umupasiteri witwa Silas Kanyabigega n’umugore we witwa Venantie barabahisha.

Interahamwe zaje kuvumbura ko bihishe muri uru rugo, barahava bajya kwihisha mu bihuru no mu mashyamba. Ku itariki ya 14 Mata 1994 imiryango myinshi yari yararokotse ibitero byabanje yahungiye ku ishuri rya Kinyinya yizeye kuhakirira ahubwo birangira ihashiriye

Ngo buri gitondo Intarehamwe zazanaga amalisiti zigahamagara urutonde rw’abagomba kwicwa. Dady de Maximo yahoraga umutima udiha yumva ari we uri bupfe. Yongeyeho ko hari igihe agatima kasubiraga impembero yizeye ko wa musirikare Janvier azamurokora.

Uyu musirikare yari yitezeho amakiriro gusa  siko byaje kugenda. Ati “Natekereje ko Janvier agiye kundokora ubwo yansabaga kubakurukira. Nari nizeye ko byibuze mbonye amahirwe yo kurokoka.”

“ Batumanuye mu Kagali ka Murama, abakobwa n’abagore babiri baturuka Gacuriro, abahungu babiri bandutaga nanjye. Ubwo twageraga mu kibaya kiri hagati ka Kinyinya na Kami hari akazu k’amazi, aho rero nibwo batangiye kudukubita, batwambura ubusa mu buryo bwa kinyamaswa, batangira kudusambanya. Twarariraga, twaraborogaga. Nari umwana ariko nta mpuhwe bari bafite.”

Yavuze ko abantu bamufashe ku ngufu bari hagati y’icumi na 18 kandi bari bakuru. Uretse gufatwa ku ngufu, Dady de Maximo, yavuze ko bashatse kumukata igitsina ngo kiveho burundu, ariko ngo bagikuyeho uruhu ‘nk’uhata ikijumba’.

Icyo gihe ngo hari n’inshinge Interahamwe zamuteye ariko ntazi ibyo bamuteraga mu mubiri

Ububabare, ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, Dady de Maximo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko abyibuka nk’ibyabaye ejo kandi bidateze kuzasibangana mu mutima we.

Yavuze ko yongera gushengurwa n’intimba iyo yibutse ko uwitwa Bahizi Emmanuel wamufashije kwivuza ibikomere, nawe yishwe n’abacengezi tariki 22 Kamena 1998, ubwo bari kumwe muri bus ya Onatracom i Nyange ariko ku bw’amahirwe we akarokoka.

Ashimira byimazeyo Pasiteri Silasi Kanyabigega n’umugore we Venansiya bahishe umuryango we, agashimira byimazeyo Bahizi Emmanuel wamufashije gukira ibikomere yari afite ku gitsina .

Mu butumwa yanditse kuri Facebook yavuze ko  iyo yibutse buri kimwe cyamubayeho muri Jenoside akomereka umutima, kubivuga ntibimworohera na gato, ngo nabona imbaraga ashobora kuzabibumbira mu gitabo akabwira Isi yose akaga Umututsi yaciyemo mu 1994.

Mu minsi ishize Dady de Maximo Mwicira-Mitali yanenze byikomeye Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasabiye imbabazi abageze mu zabukuru bafungiye ibyaha bya Jenoside batasabiye imbabazi.

Dady de Maximo Mwicira-Mitali, asanzwe ari umuhanga mu bya sinema, guhanga imyambaro, umunyamakuru n’umusesenguzi muri byinshi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger