D.R.Congo: Hadutse imyigaragambyo yamagana imyanzuro ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mijyi ya Goma na Beni hatangiye imyigaragambyo yamagana imyanzuro ya komisiyo y’igihugu y’amatora iherutse gutanganzwa ku iyi murwa ry’amatora muri utwo duce.
Iyi myigagambyo ije nyuma yaho Ku wa 26 Ukuboza, Komisiyo y’igihugu y’Amatora muri DRC yatangaje ko amatora mu Mujyi wa Beni n’Umujyi wa Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamwe na Yumbi, mu Ntara ya Mai-Ndombe yimuriwe muri Werurwe umwaka utaha aho kuba tariki 30 Ukuboza 2018 nk’ahandi hose mu gihugu.
Abigaragambya, basaba ko amatora abera rimwe ku italiki imwe n’ahandi mugihugu hose..muri Beni bari bafite amabendera ya DRC, batwitse amapine basaba ko bakomorerwa bagatorera rimwe n’abandi.
I Goma ho abigaragambya biganjemo urubyiruko bazindutse ahagana saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Kane mu gace kazwi nka Majengo, bafunga imihanda.
Hari impungenge ko imyigaragambyo ishobora gukwira mu gihugu hose kuko hari abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bakomeje kugaragaza ko badashyigikiye iyimurwa ry’amatora cyane ko utwo duce amatora yahagaritswemo nitwo dufatwa nk’ibirindiro by’abatavuga rumwe na Leta ya Joseph Kabila.
Gusa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yo yatangaje ko isubitse ayo matora kubera icyorezo cya Ebola muri Beni na Butembo n’umutekano muke muri Yumbi.
Nanubu igikomeje gutera abantu urujijo ni uko utwo due turimo abigaragambya amatora yaho yimuriwe muri Werurwe mu gihe ibyavuye mu matora ya Perezida bizatangazwa muri Mutarama 2019, akaba ari nabwo Perezida mushya azarahira,haribazwa icyo ayp matora yo muri Werurwe azaba amaze kandi hari Perezida mushya uzaba yaramaze kurahira.