AmakuruImyidagaduro

Cyusa Ibrahim yasubije abavuga ko ari kubakirwa inzu y’agatangaza n’umudiasipora

Umuhanzi w’injyana gakondo umaze kumenyerwa muri uyu muziki mu gihe gito awumazemo yatangaje ko uyu muziki amaze kuwukurakora agatubutse dore ko ubu ari kubaka inzu igeretse ahitwa ku Ruyenzi ifite n’ubusitani bufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 1500.

Ibi bikimara kumenyekana abantu batangiye kutabivugaho rumwe dore ko hari abatumva neza ahantu uyu musore yaba akuye aya mafaramga mu gihe gito , batangire gukeka ko yaba yarayhawe n’abadiasipora.

Ibi ababivuga bashingira ko umuziki muri ibi bihe bya COVID19 ibitaramo byahagaze ntahantu umuhanzi nk’uyu yakura amafaranga yakubaka inzu nk’iyo babonye ku mafoto kumbuga nkoranyambaga.

Uyu musore ntabwo yemeranya n’abavuga ko mu muziki wo mu Rwanda nta mafaranga arimo ahubwo ngo biterwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubudasa bw’umuhanzi.

Cyusa avuga ko nubwo amaze igihe gito akora umuziki, yiziritse umukanda abika amafaranga yagiye akorera mu bitaramo bitandukanye no mu bukwe yagiye aririmbamo.

mu magambo ye agira ati “hari benshi bakorera amafaranga kundusha ariko iyo wihaye intego ukavuga ngo ngiye gukora iki, ukigeraho. Ntawe nibye, nta muntu wayampaye, umva nta n’umu-diaspora bya bindi abantu bavuga.”

Cyusa akomeza agira ati
“Kubaka hagora gufata icyemezo cyo gutangira. Nayitangiye mu kwa Gatatu k’uyu mwaka. Kuba igeze hariya nabyo ndabishimira Imana, nta nguzanyo natse, ni amafaranga nagiye mbika.”

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, umuhanzi Cyusa Ibrahim arizihiza isabukuru y’imyaka 32 amaze avutse. Uyu muhanzi ukora injyana gakondo avuga ko amafaranga ari gukoresha yubaka inzu igeretse ari ayo yavanye mu muziki gusa nta wundi muntu wayamuhaye cyangwa ngo ayibe.

Iyi nzu igeretse (etage) ari kuyubaka ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, kamwe mu gace kari guturwa n’abifite bitewe n’uko kegereye Umujyi wa Kigali.

Ni inzu bigaragara ko ihenze nubwo itarakorerwa amasuku, ndetse Cyusa yemeza ko ateganya ko izuzura imutwaye amafaranga ari hagati ya miliyoni 100 n’120.

Iyi nzu Cyusa ayifiteho umugambi wo kuyikoresha ubucuruzi ku buryo n’iyo yareka umuziki atagorwa n’ubuzima. Hazajya habera ubukwe kuko hari imbuga ishobora kwakira abantu basaga ibihumbi bibiri.

Kuri uyu wa Gatandatu azatarama muri Iwacu Muzika Festival ica kuri televiziyo y’u Rwanda.


Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger