Cyanika: Umusaza w’imyaka 84 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 29
Mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera ho mu ntara y’Amajyaruguru haravugwa umusaza w’imyaka 84 wagize amakenga ko umugore we w’imyaka 29 yazamusiga akajya gushaka abakiri bato , maze ahita afata umwanzuro wo kujya gusezerana na we imbere y’amategeko.
Aba ni umusaza Semivumbi Anderea na Nyirangoboka Vestine. Gusa uyu musaza avuga izina ry’umugore we ashidikanya cyane ku bijyanye n’iry’idini yasezeranyemo. mu mbaraga nke yari afite, yasusumiye maze amanika ikiganza anasubiramo indahiro y’abashakanye.
Uyu musaza avuga ko gusezerana n’umugore we byamushimishije cyane kuko bizamufasha gutuza akamwitaho mu busaza bwe, ndetse bizatuma abasha guhinyuza abahungu be ngo bashaka kumuvana mu mitungo ye.
Uyu musaza ngo yabikoze kugira ngo uyu mugore we ukiri muto atazamusiga akajya kwishakira abandi nkuko amakuru atangwa n’abari bahari uyu musaza asezerana.
Nyirangoboka na we yashimishijwe no kuba yasezeranye n’umugabo we kuko ngo bizamuhesha agaciro mu gihe kuba batari bagasezeranye yabonaga nta gaciro afite kuko yajyaga kurega abashakaga guhuguza imitungo y’umugabo we akabura ibyemeza ko bashakanye.
Nyirangoboka yavuze ko atazaca inyuma uyu musaza kuko bigishijwe neza mbere y’uko babisezeranira mu ruhame. Uyu mu umaze imyaka 7 ubana ndetse babyaranye umwana ufite imyaka 3.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Majyambere Didace avuga ko nta kigero runaka kibuza umuntu gusezerana cyane iyo umuntu yumvise ibyiza byo gusezerana, akamaro bifite ku gihugu no ku muturage.