#Cultureday; Ibihugu 11 byamuritse imico yabyo hagaragazwa isano rikomeye riri hagati y’Abanyafurika
Mu bikorwa bitandukanye birimo indirimbo n’ imbyino gakondo,mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Rwanda Defense Force Command and staff college riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru hizihirijwe umunsi w’umuco (Culture Day) ku nshuro ya 9.
Ni kuwa Gatanu tariki ya 13 Mutarama 2023, mu birori rusange byahuje abanyeshuri biga muri iri shuri baturutse mu bihugu 10 bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika.
Ibihugu byabashije kwitabira iki gikorwa ni Kenya,Uganda,Tanzania, Botswana, Zambia, Ethiopia, Nigeria,Sudani y’Epfo, Malawi na Senegal by’umwihariko hiyongeyeho u Rwanda rwakiriye iki gikorwa bikaba 11.
Buri gihugu cyahawe umwanya wo kugaragaza ibikubiye muri gakondo y’umuco wacyo harimo: imyambarire,uburyo bw’imitekere, ibinyobwa,ibikoresho gakondo bitandukanye,indirimbo n’umudiho w’imbyino.
Byinshi mu byagaragajwe na buri gihugu byagaragaje ubumwe bw’Abanyafurika kuko ibyinshi muri byo usanga igihugu gifite icyo gihuriyeho n’ikindi.
Lt.Col Raphael Rwakarengwa umuyobozi w’abanyeshuri (Senior commanders and staff_post 11), yagaragaje ko kugaragaza umuco wa buri gihugu ar’ingenzi cyane mu buryo bw’imibanire hagati yabo kandi ko ari bimwe mu bituma barushaho kunoza akazi kabo.
Yagize ati'”Muri rusange umuco ni kimwe mu bigize umuntu, iyo ugize amahirwe yo kumenya umuco urenze uwawe ukiyongeraho undi, urugero navuga nka hano dufite ibihugu 10 byagaragaje umuco wa byo, mu kazi nk’ingabo(RDF) mu bikorwa dukora mu bihugu bitandukanye byo kugarura Amahoro biradufasha,iyo muhuye ataribwo bwambere ubonye imico ye, biragufasha ukamenya icyo akunda, icyo yanga n’uko yitwara akenshi biradufasha mu nzira yo gukorana ku murongo umwe no kunoza akazi”.
Lt.Col Susan Oruni Lakot wo mu gisirikare cya Uganda akaba ari n’umunyeshuri muri iri shuri, avuga ko akurikije Ibyo yabonye yasanze ibihugu by’Afurika bihuriye kuri byinshi,ari bimwe kandi ibyinshi bibikora kimwe uretse kuba bitandukanyijwe n’imipaka gusa.
Yagize ati'” Uko turi hano turi ibihugu 11 byo kuri uyu mugabane, nasanze ibintu byinshi tubihuriyeho nta nahamwe wageramo ngo wicwe n’inzara kuko wananiwe kurya ibiryo byaho,ntiwakwicwa n’irungu wananiwe kujyana n’imyitwarire yabo, icyo wasangaga hamwe wagisangaga n’ahandi, byangaragarije ko muri Afurika dufite ubumwe,imico yacu urebye ijya kuba imwe,ikidutandukanyije n’imipaka gusa”.
Umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Lt.Gen Mubaraka Muganga, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro ku banyeshuri bose bakomeje kongerera ubumenyi mu bya gisirikare muri iri shuri, avuga ko imico itandukanye yamuritswe izabafasha kumenya neza ibibahuza no kurushaho kubyubakiraho hasigasirwa ubumwe rusange bw’Abanyafurika.
Yagize ati'”Kugaragaza umuco wa buri gihugu ni byiza ku Banyafurika twese kuko turushaho kumenyana no kubaka isano dufitanye, iki gikorwa cy’uyu munsi kizaguma mu mitwe no mu mitima y’abanyeshuri barikongerera ubumenyi bwa gisirikare muri iri shuri kuko bazarushaho kumenyana no kubaka ubumwe buri hagati yabo,babwubakiraho mu kubaka umugabane w’Afurika, dore ko ibyinshi tubihuriyeho nk’uko bigaragara”.
“Umuco ni kimwe mu bigaragaza imyitwarire bwite ya buri muntu, indangagaciro n’imigenzereze ye, ibi iyo ubimenye gusenyera umugozi umwe biroroha, nk’ingabo kubana na mugenzi wawe muziranye, gufatanya mu kazi muhuriyeho biraborohera kuko muba muziranye”.
Uyu muyobozi w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yashimiye abitabiriye iki gikorwa barimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, asaba Abanyeshuri bose baturutse mu bihugu 11 byo muri Afurika barikongerera ubumenyi mu bya gisirikare muri iri shuri riri i Nyakinama, kurushaho gufatanya mu kubaka ubumwe bwabo no gusigasira ibyagezweho.
Ukeneye kuduha amakuru cyangwa kwamamaza Vugana natwe kuri 0784581663/0780341462