AmakuruImikino

Croatia yirukanye rutahizamu wayo nyuma yo kwanga gusimbura ku mukino wa Nigeria

Ikipe y’igihugu ya Croatia yamaze kwirukana rutahizamu Nikola Kalinic, nyuma yo kwanga kwinjira mu kibuga asimbura mu mukino w’igikombe cy’isi ikipe ye yatsinzemo Nigeria 2-0 ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Ikinyamakuru cyitwa 24Sata cyo muri Croatia cyavuze ko Zlatko Dalic utoza ikipe y’igihugu ya Croatia yasabye uyu musore kwinjira mu kibuga asimbura mu minota ya nyuma y’umukino, gusa Kalinic usanzwe ukinira AC Milan bikarangira abyanze.

Ibi byatumye uyu musore yoherezwa iwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Ibi kandi bisa n’aho byakomojweho n’umutoza Dalic ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma y’umukino batsinzemo Nigeria 2-0, aho yavuze ko ikipe ye yarangije umukino nta mvune ari ko ikaba hari ikindi kibazo gikomeye yahuye na cyo.

Kugeza ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Croatia ntabwo riremeza aya makuru.

Biteganyijwe kandi ko umutoza Dalic agirana ikiganiro n’abanyamakuru kuri iki gicamunsi.

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko ikipe ya FC Sevilla yo muri Espagne na AC Milan ziri mu biganiro by’uko uyu musore yava muri Milan akerekeza muri Sevilla.

FC Seville yifuza y’uko AC Milan yayitiza uyu musore igihe kirekire, mu gihe AC Milan ishaka ko Sevilla yamugura burundu kuri miliyoni 17 n’ibihumbi 500 by’ama Pounds.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger