AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yongeye kwegukana igihembo yaherukaga mu 2008

Cristiano Ronaldo wari umeze imyaka 12 atandukanye na Manchester United kuva 2009 akagaruka muri uyu mwaka wa 2021 yongeye gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi muri  shampiyona y’Abongereza Premier League .

Iki gihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa cyenda ni igihembo yatwaye ahigitse abakinnyi barimo Mohamed Salah, Allan Saint-Maximin, Antonio Rüdiger, João Cancelo na Ismaïla Sarr.

Ibi bibaye ubugira Gatanu Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro atwara iki gihembo dore ko icyo  yaherukaga gutwara yagitwaye 2008 mbere y’uko yerekeza muri Real Madrid.

Akaba umukinnyi wa kabiri ufite ibi bihembo byinshi muri Manchester United kuko anganya na Wayne Rooney bombi babifite inshuro eshanu (5)  nk’ibi by’umukinnyi mwiza w’ukwezi muri shampiyona y’Abongereza.

Cristiano atwate iki gihembo nyuma yo gutsinda ibitego Bitatu, agafasha ikipe ye kuba yicaye ku mwanya wa Kane ku rutonde rusange nyuma y’imikino Irindwi.

Twabibutsa ko mu bindi bihembo byatanzwe Andros Townsend wa Everton we  yahembwe nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha ibindi muri Nzeri.

Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri Nzeri
Twitter
WhatsApp
FbMessenger