Cristiano Ronaldo yatanze Messi bahora bahanganye umuhigo ukomeye
Cristiano Ronaldo yaraye atsinze igitego cya 700 nk’umukinnyi, atanga Lionel Messi bahora bahanganye kugera kuri uyu muhigo ufitwe n’abakinnyi mbarwa bakinnye umupira w’amaguru.
Hari mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Uburayi Portugal yaraye itsinzwemo na Ukraine ibitego 2-1.
Impozamarira ku ruhande rwa Portugal yatsinzwe na Ronaldo kuri penaliti yo ku munota wa 72 w’umukino. Iki gitego cyaje gikurikira ibyo Turkiya yari yatsinze mu gice cya mbere cy’umukino, ibifashijwemo na Roman Yeremchuk cyo kimwe na Andriy Yarmolenko.
Uretse kuba Cristiano yatsinze igitego cya 700 mu mikino 973 amaze gukina. yanatsindaga igitego cya 95 atsindira ikipe y’igihugu cye cya Portugal.
Magingo aya Umunya-Iran Ali Daei ni we uza imbere ya Cristiano mu batsindiye ibihugu byabo ibitego byinshi, dore ko uyu yatsindiye igihugu cye cya Iran ibitego 105.
Nk’uko bigaragara ku rubuga Rec.Sport.Soccer Statistics Foundation, Cristiano Ronaldo ari inyuma y’abandi bakinnyi batsinze hejuru y’ibitego 700 nk’abakinnyi, barimo Josef Bican ufite inkomoko muri Repubulika ya Czech na Autriche watsinze ibitego 805.
Undi ndi Umunya-Brazil Romario watsinze ibitego 772, mu gihe igihangage Pele cyatsinze ibitego 677.
Umunya-Hongria Ferenc Puskas we yatsinze ibitego 746 nk’umukinnyi, na ho Umudage Gerd Muller atsinda ibitego 735.