AmakuruImikino

Cristiano Ronaldo yasabye imwe mu ikipe yahozemo kumuha amasezerano y’amezi 6

Amakuru aravuga ko rutahizamu Cristiano Ronaldo ashaka kurangiza inzozi ze yari afite muri Manchester United agasubira muri Real Madrid yagiriyemo ibigwi bikomeye.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yashinje amashitani atukura ko yamugambaniye mu kiganiro yavuzemo ukuri kose yagiranye na Piers Morgan mu cyumweru gishize.

Nk’uko ikinyamakuru Sport kibitangaza,Ronaldo yasabye Real Madrid ko yamuha amasezerano y’amezi atandatu akayikinira.

Iki kinyamakuru cyo muri Espagne kivuga ko Ronaldo ashaka gusubira i Bernabeu muri Mutarama, nk’umusimbura wa Karim Benzema wavunitse.

Uyu watwaye Ballon d’or yahatiwe kuva mu gikombe cy’isi hamwe n’Ubufaransa nyuma yo kugira imvune y’ikibero.

Man United irashaka gusesa amasezerano ya Ronaldo amezi arindwi mbere y’uko arangira ndetse ngo ntizishyura igiceri na kimwe kuri miliyoni 16 z’ama pound yagombaga kuzamuha kugeza muri Kamena 2023.

Iyi kipe yemeza ko Ronaldo yarenze ku masezerano y’akazi ubwo yanengaga ba nyiri kipe bo muri Amerika, umutoza Erik ten Hag, ibikoresho by’iyi kipe, bagenzi be ndetse n’abakinnyi bahoze bakinira amashitani atukura barimo Wayne Rooney na Gary Neville.

Biteganijwe ko Ronaldo azakinira Portugal mu mukino izahuramo na Ghana mu gikombe cy’isi ku wa kane.

Hari impungenge z’uko ejo hazaza ha Ronaldo ndetse n’iki kiganiro yakoze bishobora kumurangaza ntiyigaragaze mu gikombe cy’isi.

Ariko, kapiteni wa Portugal yavuze ko ashishikajwe no gufasha igihugu cye gutwara igikombe cy’isi.

Kuri Instagram yanditse ati: ’Ingufu nyinshi, ibyiyumvo byiza, ubwitange bumwe hamwe no gushyira hamwe duhangana na buri rushanwa.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger