Cristiano Ronaldo yamaze gushyikirizwa ubutabera n’umugore umushinja kumusambanya ku ngufu
Kathryn Mayorga, Umunyamerikakazi ushinja Cristiano Ronaldo kumufata ku ngufu ubwo bari bahuriye muri imwe mu mahoteli yo muri Las Vegas, yamaze kumugeza imbere y’ubutabera.
Uyu mukobwa avuga ko ibi byabaye ku wa 13 Kamena 2009 ubwo uyu musore kuri ubu ukinira Juventus yakinaga muri Manchester United yo mu Bwongereza.
N’kuko bigaragara mu kirego Mayorga yatanze binyuze mu munyamategeko we, ngo Cristiano yarapfukamye amusaba imabazi nyuma yo kumusambanya ku ngufu.
Uyu mukobwa avuga ko ubwo Ronaldo yarimo amusambanya yavugije induru amuhakanira, undi bikarangira akoze ibyo yashakaga.
Bijya gutangira aba bombi bari bahuriye mu kabyiniro k’imwe mu ma Hoteli yo muri Las Vegas aho Ronaldo yari yagiye mu biruhuko, akaba ari na ho Mayorga yakoraga. Icyo gihe Cristiano yari afite imyaka 24 y’amavuko.
Amafoto yafashwe n’abapaparazi agaragza Ronaldo n’uyu mukobwa bari kuganira, mbere y’uko Ronaldo amutumira we n’incuti ze mu cyumba yari acumbitsemo.
Ngo kuko uyu mukobwa atashakaga kwangiza umwambaro we, byabaye ngombwa ko Cristiano amuha indi myenda anamusaba ko yajya guhindurira mu bwogero. Ngo akimara kugera muri douche, Cristiano yahise amusangayo, amwereka ubwambure bwe anamusaba ko baryamana.
Mayorga ngo yaramwangiye, ahubwo aramusoma nyuma yo kumwemerera ko amurekura akagenda. Ngo ntibyaciriye aho kuko Ronaldo yatangiye kumwegera n’ingufu, atangira kumukorakora no kumwikururiraho n’ubwo we yamuhakaniraga.
Nyuma y’akanya gato Ronaldo ngo yahise amukurura amuvana muri douche atangira kumusambanya mu gihe we yatabazaga avuga ati”oya, oya, oya.”
Nyuma yo kumusambanya ngo Ronaldo yarapfukamye amusaba imbabazi, gusa ngo kuko uyu mukobwa yasaga n’uwataye umutwe ntacyo yumvaga bimubwiye.
Ati”Sinibuka neza, gusa nzi neza ko yavuze ati’mbabarira’ cyangwa ngo’wababaye?”
Aganira n’ikinyamakuru Der Spiegel, Mayorga yavuze ko yabazanyije Ronaldo uburakari bwinshi niba afite Sida, undi akamusubiza ko nk’umukinnyi wabigize umwuga apimwa rimwe buri mezi atatu, bityo akaba ntayo afite.
Nyuma uyu mukobwa ngo yahise amenyesha Polisi ya Las Vegas ibyamubayeho, birangira anagejejwe kwa muganga aho yapimiwe. Avuga ko ibihamya ko uwo munsi yafashwe ku ngufu byahise bibikwa ndetse biranafotorwa.
Muri 2010 ngo yaje kwiyambaza umunyamategeko, birangira Ronaldo yishyuye angana n’ibihumbi 287 by’ama Pounds.
Ngo yifuzaga kubishyira mu ruhame, gusa aza guterwa ubwoba bw’uko kwangiza isura y’umuntu nka Crristiano Ronaldo uzwi na benshi bishobora kumushyira mu bibazo. Avuga ko impamvu yahisemo kubyubura nyuma y’iyi myaka yose ari uko amaze kubona abenshi bagizweho ingaruka mbi no gufatwa ku ngufu.
Cyakora cyo n’ubwo uyu mukobwa avuga ibi, Cristiano Ronaldo n’abamushyigikiye ntibakozwa ibyo avuga. bavuga ko icyo agamije ari ugusiga icyashya izina rye.
Mu butumwa Ronaldo aherutse gucisha ku rubuga rwe rwa Instagram, yavuze ko icyo uyu mukobwa agamije ari ukwamamara akoresheje izina rye.
Uyu mukobwa kandi avuga ko hari ibindi bimenyetso bimurengera afite, harimo impapuro zibitswe na Polisi ya LasVegas zigaragaza ko yafashwe ku ngufu, ndetse ko kuba hari aho Ronado ubwe yiyemereye ko uyu mukobwa yamubujije bikarangira atabishoboye. Ibi ngo Ronaldo yabyemereye abari bamuhagarariye ubwo bari mu biganiro n’abahagarariye uyu mukobwa mu rwego rwo kuzimangatanya ibyabaye.