Cristiano Ronaldo agiye kubaka Hotel ikomeye muri Afurika
Rurangiranwa mu mukino w’amaguru Cristiano Ronaldo ukinira Juventus yo mu Butaliyani n’ikipe y’igihugu ya Portugal yatangaje ko ageze kure umushinga we wo kubaka hotel mpuzamahanga muri Casablanca muri Morocco izajya ihuruza ibyamamare bitandukanye ku isi.
Aya makuru yemejwe n’ikinyamakuru Moroccan World News.
Kuva mu 2016, Cristiano Ronaldo dos Santos Alveiro yatangiye umushinga wo kubaka Hotel mu bice bitandukanye by’Isi afashijwe n’ikigo gicunga Hotel 92 ku migabane itandukanye y’Isi ‘Pestana Hotel Group’.
Ronaldo yafashe umwanzuro wo kubaka iyi Hotel muri Marocco nk’igihugu rukumbi cya Afurika akunze kuruhukiramo, aho asura inshuti ye magara, umukinnyi w’iteramakofe, Badr Hari.
Iyi hotel izitwa ‘Pestana CR7 Hotel’ izaba ifite ibyumba 174, restaurants ebyiri n’ibyumba by’inama bibiri. Kurara mu cyumba kimwe cy’iyi Hotel izuzura mu ntangiriro za 2020 bizaba ari ama-Euro 200.
Jose Roquette ushinzwe iterambere muri Pestana Hotel Group izafasha Cristiano kubaka no gucunga iyi Hotel, yatangaje impamvu bahisemo kubaka muri Maroc.
Ati “Umujyi wa Marrakesh muri Maroc ni umujyi mwiza, ukunzwe kandi ukurura ba mukerarugendo benshi. Ni umujyi ubereye ibikorwa byacu kuko imiterere yawo yorohera ubucuruzi bwa Hotel n’amaduka akomeye.”
Pestana CR7 Hotel igiye kubakwa muri Maroc ni iya gatatu nyuma y’izindi ebyiri zubatswe mu kirwa cya Madeira aho Ronaldo avuka no mu Murwa Mukuru wa Portugal, Lisbon.