AmakuruPolitiki

CP Jean Bosco Kabera yagiriye inama Abanyarwanda

Ubwo yari mu Kiganiro n’ Itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nyakanga 2023 Umuvugizi wa Police y’ u Rwanda Commisison of Police  Kabera Jean Bosco yagiriye inama abanyarwanda yo kwirinda kujya mu mazi mu gihe babona byabazanira ibyago.

Yagize ati: “Ubutumwa tugeza ku banyarwanda bose ni ubw’uko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga uburyo bwo kugenda mu mazi ariko cyane cyane nk’abo batwara abantu mu bwato cyangwa se ibyo bakorera mu mazi byose bigengwa n’amategeko. Bakwiye rero kuyamenya kandi bakumva ko kuyubahiriza biri mu nyungu zabo kubera ko ni ku bw’umutekano wabo kugira ngo n’ayo mazi abungabungwe.”

 Yakomeje asaba abakora ubwikorezi bwo mu mazi kuba bujuje ibyangombwa byose bibemerera gutwara abagenzi. Ndetse bakanirinda kuba ba nyirabayazana b’impanuka. Yabivuze mu magambo agira ati: “Ubwato butwara abantu cyangwa ubukora ubwikorezi hari ibyo bugomba kuba bwujuje birimo kuba bufite moteri ituma bugenda, kutarenza umubare w’abantu bwagenewe gutwara kandi bukagira ubwishingizi, kunyura aho bugomba kunyura no kuba buri mugenzi afite umwambaro w’ubwirinzi (Life jacket).

Yagize ati:  “Iyo utubahirije ayo mabwiriza biteza impanuka zibabaje nk’izo tumaze iminsi tubona.” Yashishikarije abantu kwirinda kujya mu mazi babona ko yabateza akaga nk’arimo inyamaswa, gazi, mikorobi cyangwa se ayanduye. Ndetse no mu gihe habayeho impanuka bakihutira gutabaza bakoresheje ifirimbi iba iri mu mwambaro w’ubwirinzi. Cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa w’ 110, kugira ngo bahabwe ubutabazi n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger