AmakuruAmakuru ashushye

#COVID19 : Kigali hagiye kwifashishwa imodoka mubikorwa byogukingira

Mu gihe u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose ngo abaturage barwo bakingirwe ari benshi mu gihe gito mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 nanubu kitarashyirwaho akadomo.

U Rwanda rukomeje gushishikariza abantu bujuje ibisabwa kwitabira guhabwa inkingo za Covid-19 kugira ngo babashe kugira ubudahangarwa bw’umubiri.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali watangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 03 Gashyantare 2022, abantu batangira gukingirwa Covid-19 hifashishijwe ubundi buryo bushya bwo gukoresha imodoka (Mobile Clinic) aho izenguruka mu bice bitandukanye by’Umujyi.

Ubu buryo bushya bwa (Mobile Clinic) bugiye kwiyongera ku bundi bwari busanzwe bukoreshwa aho abatuye muri uyu Mujyi bari basanzwe bafatira inkingo za Covid-19 kuri za site 33 ziri ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo za gare.

Iyo modoka izajya igera ahantu hahurira abantu benshi, abatarakingirwa bahabwe inkingo, ubundi ikomereze n’ahandi mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage b’Umujyi wa Kigali inkingo.

Aha umuntu azajya abarurwa ubundi ahabwe urukingo hanyuma imodoka ikomeze.

Iyi modoka kandi ngo izajya igera ahantu hose kugera no muri za karitsiye aho abantu batuye kugira ngo birusheho korohereza abaturage bajyaga gushaka inkingo kure yabo.

Ku ikubitiro iratangirira Sonatube-Rwandex guhera saa moya kugera saa yine za mugitondo.

Nyuma yaho guhera saa yine kugera saa sita z’amanywa ikazaba iri Rwandex-Kanogo, aho izava ijya Kanogo-Poids lourds-Nyabugogo guhera saa saba kugera saa kumi n’igice z’umugoroba.

Ubu buryo butangira gukoreshwa kuri uyu wa Kane buzageza igihe abaturage b’Umujyi wa Kigali bazaba bamaze gukingirwa.

Kuri ubu harimo gukorwa ubukanguramba kugira ngo abaturage bakomeze gufata urukingo rushimangira ariko kandi ngo buri wese azajya akingirwa bitewe n’urukingo atarafata.

Imibare igaragaza ko abantu 8.590.311 aribo bamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo mu gihe 7.102.763 ari bo bamaze guhabwa doze ebyiri naho abahawe urukingo rushimangira ari 1.049.865.

Imodoka irimo ibikoresho byibanze mu ikingirwa rya COVID-19

Twitter
WhatsApp
FbMessenger