Covid-19:Umugore w’umupfakazi yabuze icyo atekera abana atogosa amabuye
Abantu batandukanye mu gihugu cya Kenya bakomeje gusabira ubufasha umugore w’umupfakazi ufite abana umunane,nyuma yo kubura icyo abatekera agahitamo gutogsa amabuye mu nkono.
Uyu mugore ngo yakoze ibi mu rwego rwo kurema agatima abo bana kugira byibuze bagire icyizere cy’uko mu gihe runaka baraza kubona ibyo barya.
Uyu mubyeyi w’abana umunane uzwi ku izina rya Peninnah Bahati Kitsao ukomoka mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Mombasa,yayatetse mu rwego rwo kubasinziriza,nyuma yo kubona ko bashonje cyane kandi ntakindi gisubizo afite.
Ubusanzwe uyu muryango ubayeho mu buryo bugoranye,wari utunzwe no kuba ababyeyi babyuka bakajya gushakisha ibyo kurya bya buri munsi bihumira ku mirari aho hashyiriweho gahunda ya Guma nu rugo bitewe n’icyorezo cya coronavirus.
Ubusanzwe uyu muryango uba mu nzu y’ibyumba bibiri aho abana bamwe barara mu cyumba basa n’abagerekeranye,abandi bakaryama hafi y’uburiri bw’ababyeyi.
Uyu mubyeyi yatangarije NTV ko kubera kuguma mu rugo bitewe na Covid-19, yabuze icyo agaburira abana umunane afite,agahitamo kubatekera amabuye kugira ngo abashe gutinda ku mashiga byibuze basinzire.
Kubera uburyo abana bari bashonje, bamwe basinziriye abandi babura ibitotsi kugeza ubwo barambiwe ibyo nyina atetse bararira, bituma abaturanyi babo bahururira bajya kureba ikibaye.
Abagira neza batandukanye batangiye kurwana kuri uyu muryango wari ubabaje ngo barebe ko byibuze bawuterateranyiriza ibyo kurya, nyuma yo gusanga batari baherutse kubona icyo basamira igifu.
Leta ya Kenya nayo yiyemeje kugoboka uyu muryango dore ko inasanzwe ibifite muri gahunda mu rwego rwo kwirinda ko hari umuturage wayo wahitanwa n’inzara muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi.
Kugeza ubu mu gihugu cya Kenya hamaze kugaragara abarwayi ba coronavirus 411, aho 21 muri bob amaze guhitanwa nayo.