AmakuruAmakuru ashushye

#COVID-19 :U Rwanda rwatangiye kwifashisha “drones” mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus (+Amafoto)

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana benshi ku Isi , ibihugu bitandukanye byagezemo iki cyorezo byafashe ingamba zo kwirinda ikicyorezo no kurinda abaturage.

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyakanisha ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Koronavirusi (COVID-19), burimo n’ indege nto zitagira abapirote (Drones).

Mu butumwa bwanyujijwe kurubuga rwa Twitter , Abanyarwanda basabwe ko nibazibona zitambutse aho batuye batazirangarira ahubwo bagatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi bakabwubahiriza uko bwakabaye harimo n’ibi bikurikira ;

1. Kutarangarira izo ndege nto ahubwo mugatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi mukabwubahiriza uko bwakabaye.
2. Kwirinda gusohoka mu ngo zanyu, mujya gushakisha ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto.

3. Kwirinda kwirema amatsinda murangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.
Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima. Ubutumwa bwa Polisi y’igihugu.

Ku wa 11 Mata 2020 mu kiganiro yagiranye na RBA ,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yagaragaje ko hari bamwe mu Banyarwanda barimo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi hakaba n’abandi bagikomeje kugaragaza imyumvire mike n’intege nkeya bakarenga ku mabwiriza.

CP Kabera yagaragaje ko hari abarimo kubeshya inzego z’umutekano ko bafite ibyangombwa bibemerera kugenda nyamara bikaza kugaragara ko bigiriye muri gahunda zabo zitari ngombwa.

Yatanze urugero rw’umushumba w’itorero uherutse gufatwa n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda amaze kubabeshya ko agiye kuri radiyo gutanga ikiganiro nyamara yigiriye ku rusengero.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje agaragaza ko hakigaragara abantu banywa ibisindisha, hari ababinywera mu tubari bihishe hakaba n’abajya kunywera mu rugo ariko bagatumanaho bakaba benshi bagakora igisa nk’ibirori cyangwa akabari.

CP Kabera yanavuze ko hari abantu bitwaza impamvu zizwi bakirirwa bakora ingendo zitari ngombwa. Yavuze ko hari abirirwa bagendana imiti bavuga ko bagiye cyangwa bavuye kwa muganga, hakaba n’abirirwa bagendana ibiribwa mu modoka bavuga ko bavuye guhaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger