AmakuruAmakuru ashushye

COVID-19: Abanyarwanda barasabwa kutabyara cyane muri ibi bihe byo kuguma mu rugo

Muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwizwa icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, abaturarwanda basabwe kuguma mu rugo, ibi ni byo byatumye Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda ikangurira abashakanye kwitwararika mu gutera akabariro maze bakazirikana gahunda yo kuboneza urubyaro.

Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije kuri Twitter, yavuzo ko “Muri iki gihe cyo kuguma murugo mu Rwanda kubera ko ibikorwa bitandukanye byahagaze, abantu bakwiye kuzirikana gahunda yo kuboneza urubyaro ntibatere inda uko bishakiye.”

Minisitiri wuburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof. Bayisenge Jeanne akomeza asaba ababyeyi kwita ku bana babo muri ibi bihe bari kwirirwana.

Ati “Muri iki gihe, abagize umuryango bari hamwe mu rugo, turabashishikariza kwimakaza ibiganiro, abari barabuze umwanya bakongera kuganira ku ngingo zo guteza imbere urugo ndetse bakita ku bana.”

Ati “Iki gihe ababyeyi bari kumwe n’abana kubera ingamba zo kurwanya icyorezo cya #COVID19, gikwiye kubabera umwanya wo kwita ku bana uko bikwiye, bakabaganiriza kuko mu minsi mike iki cyorezo tuzaba twagitsinze bagasubira mu kazi.”

Mu bindi Minisitiri Prof. Bayisenge asaba abagize umuryango ni ukwirinda ihohoterwa, kuko hashobora kuvuka ibibazo byashyamiranya abagize umuryango, dore ko birirwana mu rugo kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, mu gihe ubusanzwe amasaha menshi y’iyo minsi bayamaraga bari ku kazi.

Ati “Rero hashobora kuvuka amakimbirane, turabasaba (abagize umuryango) gukorera hamwe. Hashobora no kuboneka inda zitateguwe ziyongera, kuba mu rugo ntibihagarika gahunda zisanzwe za Leta zo kuboneza urubyaro ndetse n’izindi zose. Ni umwanya na none wo kuzitekerezaho nk’abashakanye turi hamwe kugira ngo turusheho kuzubahiriza.”

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Rwanda itangaje ibi nyuma y’uko hari abaganga bamwe na bamwe bavugaga ko bafite impungenge z’uko mu mezi icyenda ari imbere uhereye muri ibi bihe bya Coronavirus, bashobora kuzakira ababyeyi bashaka kubyara benshi kubera kwirirwana n’abo bashakanye.

Uretse ibi kandi, muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka urwenya rugaruka cyane ku myitwarire y’abashakanye muri iyi minsi bari kwirirwana mu rugo, hari abahamya ko batahuye ingeso bamwe bari barahishye, abandi bakavuga ko hari ibyiza biba mu rugo batabonaga kubera ko igihe kinini babaga bari mu kazi.

Hashize icyumweru kimwe mu Rwanda hashyizweho ingamba zitandukanye zo guhashya icyorezo cya Coronavirus hakaba hasigaye icyumweru kimwe kuri bibiri byari byatanzwe ndetse bikaba bishobora kwiyongera mu gihe nta cyaba cyagabanutse kuri Coronavirus imaze kugaragara ku bantu 70 mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yasabye abantu kuguma mu rugo, kwirinda ingendo zitari ngombwa, gufunga imipaka yose ndetse n’ingendo z’imbere mu gihugu, gufunga amasoko atari ay’ibiribwa ndetse amaduka arafungwa , utubare n’utubyiniro turafungwa ndetse abantu babuzwa kujya kurira muri resitora n’amahoteri ahubwo bakajya babigura bakabijyana mu rugo.

Ikindi ni uko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byahagaritswe nk’amateraniro n’ibindi, ndetse abasohotse mu rugo basabwa kujya basiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Mu rwego rwo gukomeza guhangana na Coronavirus, Leta y’u Rwanda yatangiye gufasha abatishoboye kubona ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’ibanze. Ibi biri gukorwa mu midugudu yose y’igihugu nkuko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibyihugu Prof. Shyaka Anastase.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger