Coup d’Etat : Perezida wa Guinea Bissau yarusimbutse
Muri Guinea Bissau habaye imirwano yari igamije kwivugana Perezida w’iki Gihugu Umaro Sissoco Embalo na Minisitiri w’Intebe, y’abashakaga guhirika ubutegetsi, gusa umugambi waburijwemo.
Mu mirwano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Gashyantare 2022, yabereye ku nyubako yarimo abayobozi bakuru b’iki Gihugu cya Guinea Bisau barimo Perezida Umaro Sissoco Embalo na Minisitiri w’Intebe bari bayoboye Inama y’Abaminisitiri.
Perezida Umaro Sissoco Embalo yatangaje ko kugeza ubu umugambi w’abashakaga kumuhitana waburijwemo.
Mu gihugu cya Guinea Bissau, hari hatutumbye ihirika ku butegetsi ( coup d’etat), birangiye ibapfubanye.
Igisirikare cyagose aharimo kubera inama, yari yahuje Perezida Embaló n’abandi bayobozi bakuru b’ igihugu. Bari bafite umugambi wo kubafata bugwate.
Perezida, Embaló yatangarije kuri Radiyo na Televiziyo Bantana ko uwo mugambi mubisha wamaze kubapfubana. Yagize ati:” Uwo mugambi w’abasirikare bashaka kunkura ku butegetsi, wamaze kubapfubana.”
” Ibi bintu ni bibi cyane, tuzakomeza kubibamo kugeza ryari?”
CNN yatangaje ko yakomeje asobanurako hari abacunga umutekano baguye muri uwo mugambi, ati:” Hari abacunga umutekano baguye muri uwo mugambi mubisha. Igihe bageragezaga kwinjira mu ngoro yaho twari duteraniye, hari ababibiguyemo.”
Ntiyigeze atangaza umubare w’ ababiguyemo.
Mu gihe humvikanaga urusaku rw’imbunda n’ amasasu mu murwa, Umuryango w’ Ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afrika(ECOWAS), wasabye ko habaho ubwumvikane.
Mu minsi ishize, ku wa 24 Mutarama 2022, hatangiye imyigaragambyo, igihe mu gihugu cyabaturanyi cya Burkina Faso, habaga coup d’etat. Iyi yari kuba ije ikurikira iziherutse gukorwa muri Burkina Faso, Mali na Guinea ( Conakry).