AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Cote d’Ivoire itigeze irema uburyo bukanganye imbere y’izamu ry’Amavubi ikuye amanota 3 i Kigali

Ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire Les Elephants, itsindiye Amavubi y’u Rwanda kuri Stade ya Kigali i bitego 2-1, mu mukino wa kabiri w’itsinda H ubanza mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Ni umukino watangiye Amavubi y’u Rwanda yotsa Cote d’Ivoire igituutu kinshi, anayihusha uburyo bw’ibitego byashoboraga kwinjira bugera kuri 2.

Uburyo bwa mbere bwabonetse ku munota wa 07 w’umukino, ku mupira Djihad Bizimana yari azamukanye kuri Contre-Attaque, abonye ko Sylivain Gbohouo usanzwe wari mu izamu rya Cote d’Ivoire yari yigiye imbere ashaka kumuroba gusa umupira ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Ku munota wa 19 na bwo Kagere Meddie yashoboraga gutsinda igitego ubwo yarasigaranye n’umuzamu, gusa ku buryo butunguranye myugariro Wilfried Kanon umupira yahise aryama awohereza muri koruneri.

Ikipe ya Cote d’Ivoire yatangiye kotsa igitutu Amavubi kuva ku munota wa 30 w’umukino, gusa nta buryo bukanganye yigeze irema imbere y’izamu rya Olivier Kwizera.

Ibintu byaje kuba bibi ku mavubi mu munota w’inyongera wari ushyizwe ku gice cya mbere, ku mupira Abasore b’Amavubi bakinaga basubiza inyuma bagambiriye ko Igice cya mbere kirangira.

Ku mupira wari usubijwe inyuma na Kapiteni Haruna Niyonzima, umuzamu Kwizera Olivier yashatse gucenga rutahizamu Jonathan Adjo Kodjia, birangira aryamye umupira awutereka mu rucundura.

Mu gice cya kabiri cy’umukino Cote d’Ivoire yagarutse yotsa Amavubi igitutu, intego ari ugushaka igitego cya kabiri ikituriza.

Rutahizamu Maxi Alain Gradel yaje kubonera iyi kipe igitego cya kabiri ku munota wa 48 w’umukino, ku mupira wari uhinduwe na Geofrey Serrey, Ombalenga Fitina ashatse kuwugaruza agatsitsino ntiyawuhamya birangiraGradel arekuriye urutambi rw’ishoti mu izamu rya Olivier Kwizera.

Amavubi yabonaga ko ashobora kurya byinshi yahise atuza, yubaka atangira gukinira hasi ari na ko arema uburyo bw’ibitego bugiye butandukanye.

Byanabaye ngombwa ko Umutoza Mashami Vincent akura mu kibuga Muhadjili Hakizimana, yinjiza Danny Usengimana wagaragaje ubwitange.

Mu buryo bw’ibitego Amavubi yabonye mu gice cya kabiri, harimo Umutwe Salomon Nirisarike yateye ku munota wa 54 ugapangurwa n’umuzamu, Uwo Rwatubyaye Abdoul yadunze ku munota wa 60 ugaca hejuru gato y’izamu ndetse n’uwo Danny Usengimana yateye ku munota wa 81 ukajya hanze.

Igitego cy’Amavubi kinjijwe ku munota wa 64na Kagere Meddie wari wahaye akazi gakomeye ab’inyuma ba Cote d’Ivoire, bayobowe na Serge Aurier cyo kimwe na Eric Bailly wa Manchester United. Ni ku mupira wari ukaswe na Ombalenga Fitina birangira Kagere ateretsemo igitego n’umutwe.

Iki gitego cyaje gikurikira umutambiko w’izamu Djihad Bizimana yari amaze gutera.

Undi mukino w’iri tsinda uri kuba uri guhuza Guinee Conakry na Centre Afrique.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger