Coronavirus yateje imbogamizi ku gihe cyo gufata imyanzuro hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda
Nyuma y’inama yahurije i Gatuna abayobozib’u Rwanda, Uganda, Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 21 Gashyantare 2020,yemeranyije ko Uganda igenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazahura inama igamije kongera gufungura imipaka.
Icyo gihe u Rwanda rwahaye Uganda igihe cyo gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyo nama, irimo kugenzura ibirego byose rwagaragaje ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe irubangamiye no kurekura abantu bafunzwe binyuranyije n’amategeko.
Inama yasabye ko Repubulika ya Uganda, mu kwezi kumwe igenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye Guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho.
Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.
Iyi nama yavuze ko “Umunsi iyi myanzuro yashyizwe mu bikorwa, bikagezwa ku bakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya inama mu minsi 15 i Gatuna / Katuna igamije gufungura imipaka no gusubiza ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Ubaze igihe inama ya Gatuna yabereye kugeza kuri uyu munsi,igihe cy’ukwezi Uganda yari yahawe cyo kugenzura ibirego by’u Rwanda, kimaze kurengaho iminsi ibiri.
Mu kiganiro IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko ubungubu ibintu byose byahagaze, igishyizwe imbere ari uguhashya icyorezo cya Coronavirus.
Ati “Ubungubu ibintu byose byarahagaze turimo guhashya iki cyorezo [coronavirus] nta nama n’imwe ikiba rero n’inama yagombaga kuba ntayabaye, ntawe ugisohoka ntawinjira nta nama ishobora kuba n’imwe ubungubu turabanza duhashye iki cyorezo cya Coronavirus”.
Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yari yiyemeje gukora yabikora kuko bidakeneye inama, hanyuma icyorezo cyarangira impande zombi zikazahura ku itariki zizumvikanaho.
Ati “I Gatuna hari ibyo Uganda yemeye kuzakora mu minsi 30, rero ibyo bashobora gukomeza kubikora twaranabibabwiye ko nubwo nta nama zihari zo kubigenzura, ahubwo bafatirana iki gihe tudashobora guhura bagashyira mu bikorwa ibyo biyemeje biriya byo gufungura abantu, guhagarika ubufasha baha imitwe yitwaje intwaro, ibyo ntabwo bikeneye inama, hanyuma iki kibazo cya Coronavirus nikirangira nyuma tuzahura tubigenzure”.
U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.
U Rwanda kandi rukomeje gusaba Uganda gukurikirana ibikorwa n’ikusanywa ry’inkunga ihabwa imitwe yo guhungabanya u Rwanda, bikorwa n’abarimo Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya, Dr Rukundo Rugali, Emerithe Gahongayire na Emmanuel Mutarambirwa, byose bigashyigikirwa na RNC, binyuze mu muryango washinzwe, Self-Worth Initiative.
U Rwanda kandi rusaba ifatwa n’iyoherezwa ry’abari abarwanyi muri RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi, barimo Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye a.k.a Gavana ari na we wayoboye igitero cyo mu Kinigi.
U Rwanda kandi rusaba Uganda gukurikirana abayobozi bakorana na RNC na RUD Urunana barimo Umunyamabanga wa Leta Philemon Mateke, Brig Gen Abel Kandiho uyobora CMI, Brig Gen Fred Karara, Col C.K Asiimwe, Major Fred Mushambo, Col Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi bagira uruhare muri ibyo bikorwa.