Coronavirus: Mu gihe ukeka ko wanduye dore uko wahabwa ubufasha bwihuse
Icyorezo cya coronavirus gitera indwara ihitana ubuzima bw’abantu izwi nka COVID-19 kimaze gufata indi ntera ku isi, aho kimaze gukwirakwira mu bihugu hafi ya byuose byo hirya no hino ku mubumbe.
Ni icyorezo cyamenyekanye mu gihe gito ndetse mu gihe cy’amezi atatu gusa kimaze guhitana ibihumbi byinshi by’abantu abandi bari mu bitaro. Uretse ibi kandi iki cyorezo ntikiracogora kwanduzanya mu gihe amakenga yaba abaye make mu baturage.
Ibihugu byose byafashe ingamba zo kukirwanya habayeho ubufatanye hagati y’ubuyobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage b’igihugu muri rusange.
Mu Rwanda, nyumba y’ingamba zitandukanye zafashwe ndetse zigatangira gushyirwa mu bikorwa, hashyizweho n’ubundi buryo bwihuta cyane bwo gufasha uwo ariwe wese wumva afite ibimenyetso by’iki cyorezo, akabasha gufashwa ataragikwirakwiza muri bagenzi be.
Nk’uko bygaragajwe, wifashishije Telefone yawe ngendanwa aho waba uri hose, ukanda *114# ugakurikiza amabwiriza. Hano ubazwa ibibazo bitandukanye icyo wumva ari cyo ukemeza “YEGO” ikitaricyo ukemeza “OYA” kugira uhabwe ubufasha ku gihe.
Ubu buryo buri huse cyane ku buryo mu gihe gito ubufasha bukugeraho bidatinze.
Teradignews yaganiriye n’umuyobozi wa KLab Aphrodice Mutangana adusobanurira ibyiza byo gukoresha ubu buryo mu gihe waba wumva ufite bimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya coronavirus.
Yagize ati” Hakurikijwe uburyo bwari busanzwe bwo kuba wahamagara, ntabwo byoroshye kwakira abantu benshi icyarimwe bitewe n’abakozi dufite muri call center yacu, ariko mu gihe waba ukoresheje ubu buryo bwo gusubiza ibibazo, ibisubizo biza vuba kandi mu buryo buri Automatic (Bwihuse)”.
Yakomeje agira ati: “ Mu bibazo ubazwa harimo kuba ufite umuriro, ufite akayi mu muhogo cyangwa se uri gukorora,kuba waba uriguhumeka nabi cyangwa uri kubura umwuka,kuba waba uheruka mu gihugu kirimo iki cyorezo mu minsi 14 ishize cyangwa se warahuye n’uwanduye coronavirus”.
Nyuma y’ibisubizo utanze ubazwa aho uherereye Intara n’akarere, mu gihe byaba bigaragaye ko ibimenyetso ufite ari ibyo coronavirus, wihutirwa gufashwa naho mu gihe Atari byo ukomeza guhabwa inama zigushishikariza gukomeza kuguma mu bwirinzi.
Kugeza ubu icyorezo cya coronavirus mu Rwanda kimaze kwandura abantu 40, abenshi muri bo bakaba ari abagiye batururuka mu bindi bihugu byagaragayemo iki cyorezo.