Coronavirus: Africa si ikibuga cyo kugeragerezaho inkingo nk’uko abasinze ubukoloni babyibwira-OMS
Nyuma y’igihe hatangajwe ko urukingo rwa coronavirus rugomba gusuzumirwa muri Africa, abantu batandukanye ntibumvise neza impamvu bahisemo Africa mu gihe atariyo yazahajwe cyane n’iki cyorezo kurusha indi migabane.
Benshi mu batuye umugabane wa Africa bafashe aya magambo nk’ivangura ruhu rikomeye ndetse banagaragaza ko kugeza ubu hari abacyegamiye ku myumvire ya gashakabuhake mu bantu.
Ibi byatumye Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yamagana ayo magambo y’ivangura aherutse gutangazwa n’abaganga babiri b’Abafaransa bifuje bazanye icyo gitekerezo.
Abo baganga ni Jean Paul Mira, umwarimu akaba n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Cochin by’i Paris mu Bufaransa, na Prof. Camille Locht, umuyobozi w’ubushakashatsi mu kigo cy’Ubufuransa gishinzwe ubuzima no gukora ubushakashatsi ku buvuzi (Inserm).
Ayo magambo bayavuze ku wa 02 Mata, ubwo bari kuri Televiziyo ya LCI yo mu Bufaransa.
Icyo gihe Jean Paul Mira yagize ati “Ese ntidukwiriye gukorera ubushakashatsi ku Banyafurika badafite udupfukamunwa, badafite ubuvuzi n’uburyo bwo kongererwa umwuka? Kimwe na Virus itera SIDA, abakorerwaho ubushakashatsi n’indaya kuko zitirinda”.
Mugenzi we Locht yemeye icyo gitekerezo agira ati” Uvuze ukuri. Turi mu nzira yo gutekereza ku bushakashatsi bubangikanye muri Afurika.”
Ubwo yabazwaga ku bitekerezo byagaragajwe na bariya baganga, Dr Tedros yarakaye cyane avuga ko amagambo bavuze ari “Isindwe ry’ubukoroni”.
Dr Tedros yagize ati”Afurika ntishobora kuba ndetse nta n’ubwo izigera iba ikibuga cyo kugeragerezamo urukingo urwo ari rwo rwose.”
Yakomeje agira ati” Biteye isoni n’ubwoba kumva abahanga bavuga amagambo nk’ariya mu kinyejana cya 21.Tubyamaganye mu magambo akomeye ashoboka, kandi turabizeza ko ibyo bitazabaho”.
Umuyobozi wa OMS si we wenyine wamaganye ibyo kugeragereza urukingo rwa Coronavirus ku Banyafurika, kuko abarimo Didier Drogba, Samuel Eto’o na Demba Ba na bo babyamaganiye kure.
Didier Drogba abinyujije kuri Twitter yagize ati”Birenze ukwemera kuba dukomeza kwamagana ibi bintu. Afurika ntabwo ari laboratwari. Ndashaka kwamagana byimazeyo ayo magambo asuzugura, y’ibinyoma kandi ashingiye cyane ku ivangura rishingiye ku ruhu.”
Mugenzi we Eto’o we yavuze ko Afurika atari ikibuga Abanyaburayi baza gukiniraho uko biboneye, mu gihe Demba Ba yabashinje kwishyira hejuru no gushyira ivangura imbere ya byose bakora.