Corneille Nanga uyoboye M23/AFC yavuze icyo FARDC itegereje
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, arameza ko Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kizasenywa cyose uko cyakabaye kandi ishami rya gisirikare rya M23, Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC) ari yo izasigara ari igisirikare cy’igihugu.
Ibi Corneille Nangaa yabitangaje kuwa Mbere, itariki ya 24 Werurwe 2025 ubwo hasozwaga amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ihuriro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Corneille Nangaa yabwiye abitabiriye amahugurwa ati: “Ntabwo hazabaho kuvanga, nta gusubizwamo cyangwa kumvikana. FARDC izasenywa burundu. Ingabo z’Impinduramatwara ya Congo (ARC), ishami rya gisirikare rya AFC / M23, nizo zizaba ingabo zonyine za Congo.”
Nangaa yakomeje agira ati: “Ubu ARC ni kimwe mu gisirikare gikomeye ku mugabane wa Afurika. Urabishidikanya? Hano: Yirukanye abasirikare b’Abanyaburayi, itsinda Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho aba nyuma batagishoboye gutera Abanyamulenge.
Yafashe ibihumbi by’abasirikare ba SADC bo muri Afurika y’Epfo, yigisha kubaha ingabo mpuzamahanga za MONUSCO, yirukana FARDC n’abafatanyabikorwa babo FDLR na Wazalendo.”