AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Congo na Uganda mu nzira zo gusibura umupaka ubahuza

Guverinoma ya Uganda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera tariki ya 4 Nzeri 2024 ziri mu nama yiga ku buryo zasibura imbago z’umupaka utandukanye ibyo bihugu byombi, zihereye ku Kirunga cya Sabyinyo.

Ubusanzwe ku mupaka wa Uganda na RDC, uhereye kuri Sabyinyo ukagera muri Bwindi hari hasanzwe imbago 16 gusa. Ibi byateraga amakimbirane ku mpande zombi, kuko kumenya gutandukanya ubutaka bw’ibi bihugu bigorana.

Muri Nzeri 2023, abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru barimo umudepite ku rwego rw’intara, Emmanuel Ngaruye, bashinje Leta ya Uganda kugenzura igice cyo muri Bunagana ku ruhande rwa RDC.

Ngaruye yagize ati “Turasaba guverinoma ya Congo ko yabohoza byihutirwa ibice byafashwe n’abashotoranyi, kandi ko ibyemezo bibi byakosorwa, cyane cyane imbago z’umupaka zimuwe n’abayobozi ba Uganda.”

Guverinoma ya RDC yijeje abo muri Rutshuru ko izakurikirana iki kibazo, gusa guverinoma ya Uganda yarabihakanye, isobanura ko nta gice cy’igihugu cy’abaturanyi igenzura.

Inzobere muri Minisiteri y’umutekano w’imbere muri RDC, Vangu Mabyala, yasobanuye ko muri iyi nama, bateganya kwemeza amafaranga akenewe mu guca uyu mupaka ufite uburebure bw’ibilometero 71.

Yagize ati “Icyo iyi nama igamije ni ukwemeza ingengo y’imari ikenewe mu mirimo yo guca umupaka kugira ngo imirongo izacibwa izabe igaragara neza ku butaka.”

Colonel Naboth Mwesigwa uyoboye itsinda rya Uganda yatangaje ko nta ntambara ibihugu byombi byigeze bijyamo bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku mupaka, agaragaza ko kugaragaza aho ibihugu bitandukanira bizabifasha gukumira amakimbirane.

Imbogamizi ishobora kuba muri uyu mushinga ni uko ibice byose byo muri RDC bizacibwaho uyu mupaka bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Ibi bihugu bishobora kuzabanza kuwusaba uburenganzira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger