Col. Tom Byabagamba yakatiwe n’urukiko igifungo cy’umwaka nyuma yo guhamwa n’icyaha
Ku gicanunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Gicurasi 2021, urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwahamije Tom Byabagamba icyaha cyo kwiba telefoni, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe.
Inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko niyo yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Tom Byabagamba. Ubushinjacyaha bwari mu biro byabwo naho Byabagamba yari ari aho asanzwe afungiye muri Gereza ya Gisirikare i Kanombe.
Wari umwanzuro ku bujurire. Umucamanza yavuze ko ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe. Yasobanuye ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Ugushyingo 2020 ruhinduka gusa ku gihano yari yahawe cyo gufungwa imyaka itatu agahabwa umwe.
Byabagamba ybwiwe ko hari umuhanga wanditse ko nubwo watora ikintu kidafite nyiracyo ukagitwara ntihagire ukurega ko uba ukoze icyaha cyo kwiba.
Ubushinjacyha bwavuze ko ubwo Tom Byabagamba wahoze ari Colonel mu ngabo z’u Rwanda mbere y’uko azamburwa yasakwaga aho afungiye bitunguranye basanze afite Telephone igendanwa n’amafranga ibihumbi 450 y’amanyarwanda.
Iki gihe akaba yarahise akurikiranwaho icyaha cyo kwiba telephone urukiko rwibanze rwa Kicukiro rumukatira imyaka 3.
Byabagamba yahise ajurira ndetse hemerwa ubujurire bwe buherutse kuburanishwa kuwa 28 Mata 2021.
Mu bujurire, Col Tom Byabagamba yasabye urukiko ko rwabaza ubushinjacyaha bukazana nyiri telefone buvuga ko yibye akaba ariwe baburana.
Ubushinjacyaha bwo bwasabye ko icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa kicukiro rwafashe cyo gufunga Col Tom Byabagamba imyaka itatu cyagumaho kuko rwakurikije amategeko yose.
Byabagamba yavuze ko Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cy’ubujura nta bimenyetso rushingiyeho.
Tom Byabagamba yavuze ko yasatswe muri Werurwe 2020 kandi Ubushinjacyaha buvuga ko yibye telephone mu Rukiko Rukuru ubwo yari akihaburanira muri 2019.
Yavuze ko inyandiko y’ifatira ibyasatswe aho afungiye atayemera.
Ati “Natangajwe no kubona urukiko rwarayifashe nk’ikimenyetso kandi iyo nyandiko njye ntayemera.”
Col Tom Byabagamba yatanze urugero ati “Ibyambayeho ni nk’uko warega umuntu icyaha cyo kwica umuntu kandi nta muntu wishwe. Iki cyaha ndegwa ubundi ni nde wakindeze, murashingira kuki muvuga ko nibye telephone niba hari ikirego cy’umuntu mwakiriye wibwe telephone ni we mwagaragaza nkanaba ari we mburana na we, ariko ntaburana n’Ubushinjacyaha. Gusa njye nta muntu nibye, Urukiko nirubaze Ubushinjacyaha umuntu nibye bumuzane.”
Umucamanza yabajije Tom Byabagamba iyo telephone yafatanywe niba atarayibye aho yayikuye.
Byabagamaba ati “Mucamanza ndabona nawe ugiye kugwa mu mutego w’Ubushinjacyaha ibyo umbajije nabisobanuye kenshi njye navuze ko nakuye telephone ku Rukiko kandi gufata ikintu bitandukanye no kukiba, kandi ibyo ntabwo bigize ubujura keretse hari uwandeze avuga ko yabuze telephone na charger yayo.”
Me Ntare Paul umwunganira mu mategeko yahise abwira Urukiko ko ubundi icyaha cy’ubujura kigendera ku itegeko n’ibimenyetso, ko ariko ibyo byose ntabyakozwe.
Me Ntare ati “Ubundi kwiba ni ugutwara ikintu cy’undi rero uwo nunganira nta kintu cy’undi yatwaye kuba Byabagamba yasanganwa telephone aho afungiye ntabwo bigize icyaha cy’ubujura.”
Me Ntare Paul yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge gukuraho icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro Tom Byabagamba akagirwa umwere ku cyaha cy’ubujura bwa telephone kuko nta bujura bwabayeho.
Me Gakunzi Gasore Varelie na we yahise abwira Umucamanza ko ibintu byabaye kuri Tom Byabagamba bidasobanutse.
Ati “Ingingo ya 165 isobanura neza ikijyanye no kwiba ikintu cy’undi. Uwo nunganira rero nta na kimwe cyabayeho.”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko ibyo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakoze byose rwashingiye ku mategeko.
Ubushinjacyaha buti “Nubwo uwibye telephone avuga ko ntawamureze, ubwo bujura ntabwo bikuraho ko yakoze icyo cyaha cyo kwiba telephone.”
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Tom Byabagamba yasakwaga Ubugenzacyaha bwamusanze aho afungiye mu kigo cya gisirikare i Kanombe bumukoresha inyandikomvugo irimo telephone yafatanywe yo mu bwoko bwa Samsung G2 ndetse na Frw 450,000.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Byabagamba yasobanuye ko impamvu yatwaye iyo telephone kwari ukugira ngo ajye avugana n’umuryango we kuko kuva yafungwa muri 2014 atigeze ahabwa umuryango we ngo bavugane bisanzuye.
Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwagumishaho icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kicukiro cyo gufunga imyaka itatu Tom Byabagamba.
Byabagamba yahise asaba Urukiko ko mu gufata icyemezo ku rubanza rwe rwazigenga kugira ngo Urukiko rutazagwa mu mutego w’Ubushinjacyaha.
Icyo gihe,Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha ategeka ko urubanza ruzasomwa ku wa 20 Gicurasi 2021.
Byabagamba wahoze ayoboye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu, yari asanzwe yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku bindi byaha birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.