Coca-Cola igiye gukora ikinyobwa gikozwe mu rumogi
Kampani ikomeye ku Isi mugukora ibinyobwa bidasindisha Coca-Cola kuri ubungu yatangaje ko iri gutegura gukora ikindi kinyobwa gishya gikozwe mu rumogi (Cannabis).
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa BNN Bloomberg ruvuga ko iyi kampani ya Coca-Cola iri mubiganiro n’indi kampani ‘Aurora Cannabis‘ isanzwe ikora ikanatunganya urumogi , aho bazaganira ku kuntu bagabanya imbaraga z’iki kinyobwa bazakora bakagikora nk’ikinyobwa kidasindisha.
Iyi kampani ya Aurora Cannabis ntiratangaza aya makuru muruhame gusa hari andi makuru yari aherutse kujya hanze avuga ko bari gutegura ikinyobwa nk’iki gikozwe m’urumogi.
Kurubuga rwa Coca- Cola baherutse gutangaza ko bo n’abandi bafatanyabikorwa muri uru ruganda rwibinyobwa bari gushaka uko bagura isoko ry’ibinyobwa byabo byagirira abantu akamaro , inaboneraho no gutangaza ko igiye gukora ikindi kinyobwa cyiswe ‘Cannabidiol’.
Iki kinyobwa gishya ‘Cannabidiol’ ngo kizaba kigizwe n’intungamubiri zisangwa muri Marijuana zifasha mu kugabanya uburibwe mu mubiri, kanseri yo mu mitsi, n’umuvuduko w’amaraso.
Ubu bufatanye bwa Coca-Cola na Aurora Cannabis buzaba bubaye aribwo bwa mbere bubayeho aho kampani ikora ibinyobwa bidasindisha igiye gukorana n’indi ikora ikanatunganya urumogi.
Kampani ya Aurora yavuze ko idashaka gutanga ibiganiro byayo bijyanye n’Ubushabitsi (Business) bitarajya mu ingiro . gusa umwe mubashoferi biyi kampani utashatse ko amazina ye atangazwe yavuze ko Coca-Cola iri mubiganiro bikomeye na kampani yabo nubwo basa naho hari ibyo batari kumvikanaho neza.
Ibi bije nyuma yaho ibihugu bitandukanye bikomeje kwemeza ikoreshwa ry’urumogi mu gihugu ariko mu bikorwa bijyanye n’ubuvuzi cyangwa imiti . Ku munsi w’ejo hashize Afurika y’epfo nayo yiyongereye muri ibyo bihugu byemera ikoreshwa ry’urumogi.