CNN irashinjwa gukoresha nabi ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame
Abahanga mu by’itumanaho bavuga ko itangazamakuru ari inkota y’amugi abiri, aho ubutumwa bushobora gukoreshwa mu nyungu zitandukanye bitewe n’ubutanga cyangwa ababwakiriye.
Ikiganiro cyihariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aheruka kugirana n’igitangazamakuru mpuzamahanga CNN cyarebwe n’amamiliyoni y’abantu ku Isi, ariko ntibamenye ko hari ubutumwa yatanze bwakuwemo n’icyo gitangazamakuru bitewe n’umuyoboro cyashakaga kwerekezamo inkuru yacyo.
Ibyeretswe abakurikira CNN ni ibibazo Perezida Kagame yabajijwe birebana no kuba u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, uko abantu bamugereranya na Vladmir Putin ndetse n’iby’amabuye y’agaciro yo muri Congo ashinjwa u Rwanda.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Stephanie Nyombayire, yagaragaje ko iki gitangazamakuru cyirengagije ingingo zikomeye Umukuru w’Igihugu yagarutseho mu bibazo yasubije ku mutekano muke mu Karere, ubusugire bw’u Rwanda n’aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cyo muri RDC.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Nyombayire yasobanuye ko hari ubutumwa bwinshi bwa Perezida Kagame bwageruwe kugira ngo babijyanishe n’umurongo w’icyo gitangazamakuru cyo muri Amerika.
Icyo gitangazamakuru cyibanze gusa ku bisubizo by’ikibazo cy’uko u Rwanda rwaba rufasha umutwe wa M23 uhanganye n’Ingabo za Leta n’abambari bazo, ariko kivanamo ibyo yavuze ku ruhare rwa Leta ya Congo mu gufatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyombayire yatangaje ukuri kw’ibitaratangajwe kuko Perezida Kagame yasobanuye neza ko u Rwanda rutazicara ngo rurebere mu gihe hari za Guverinoma zishyigikira FDLR kandi iruteza ibibazo bikomeye by’umutekano muke, ndetse uwo mutwe w’iterabwoba ukaba umaranye imyaka irenga 25 umugambi wo kugaruka gusoza Jenoside bunamuweho mu myaka 30 ishize.
Muri icyo kiganiro cyakozwe ku wa 3 Gashyantare, Perezida Kagame yagize ati: “FDLR bihuje kandi bashyigikiwe na za Guverinoma zo mu Karere. Intego yabo si iyo kurwanya M23 y’Abanyekongo gusa, ahubwo ni no gutera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi nk’uko babivuze ku mugaragaro. None se hari uwatekereza ko u Rwanda ruzicara rukarebera rutegereje ko ibyo biba? U Rwanda ruzirwanaho mu buryo bwose bushoboka, ibyo ntitwabitindaho.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ashyigikiye ihame ry’ubusugire bw’ibihugu, yamagana igitekerezo kivuga ko hari ibihugu bikwiye kugira uburenganzira burenze ubw’ibindi bihugu.
Ati: “Mpamanya n’igitekerezo cyo kubaha ubusugire bw’ibihugu. Ibyo bivuze ko n’ubusugire bw’u Rwanda bukwiye kubahwa. Nta busugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose bufite agaciro karenze ubw’ibindi. Iryo ni ryo hame shingiro.”
Muri icyo kiganiro kandi, Perezida Kagame yasobanuye ko Umuryango Mpuzamahanga wananiwe gukemura ikibazo cya FDLR mu myaka igera kuri 30 ishize.