AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

CNLG yatangaje uko gahunda yo kwibuka izaba iteye

Muri gahunda yo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, CNLG yatangaje ko hazabaho igikorwa kidasanzwe cyo gutangiza ubusitani bwo kwibuka, i Nyanza ya Kicukiro bikazaba tariki 08 Mata 2019.

Dore Gahunda yose yo kwibuka nk’uko tubikesha CNLG

Tariki ya 07/04/2019: Gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo. Ku rwego rw’Igihugu umuhango uzatangirira ku rwibutso rwa Kigali (Gisozi) ukomereze kuri Stade Amahoro. Ku rwego rw’Uturere Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa muri umwe mu Midugudu igize Akarere watoranyijwe kubera amateka yihariye.

Kwibuka bizabera kandi muri buri Mudugudu, abaturage bagezweho ikiganiro ku Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bungurane ibitekerezo kuri icyo kiganiro, bakurikire ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

Kuri uyu munsi kandi hazanakorwa Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember) ruzakurikirwa n’umugoroba w’icyunamo haba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego rwa buri Karere.

Tariki ya 8/04/2019: Gutangiza Ubusitani bwo Kwibuka (Jardin de la Mémoire) i Nyanza ya Kicukiro.

Tariki ya 9-10/04/2019 hateganyijwe ibikorwa byo kwibuka mu nzego za Leta n’iz’abikorera, hazaganirwa kandi ku ruhare rw’Itangazamakuru muri Jenoside n’uruhare rwaryo mu kubaka u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside.

Tariki ya 10/04/2019: Ikiganiro mu Midugudu, ku nsanganyamatsiko igira iti : « Ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka icyizere gikwiye ».

Tariki ya 11/04/2019: Hateganyijwe Kwibuka muri za Ambassade n’Imiryango Mpuzamabanga bikorera mu Rwanda. Umuhango uzabera ku rwibutso rwa Kigali (Gisozi) mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita bakazitabira umuhango wo kwibuka Abatutsi bishwe bakuwe muri ETO Kicukiro uzabera ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Tariki ya 12/04/2019: Kwibuka mu Bavuga rikijyana (Opinion Leaders), amadini, n’abandi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger