AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira yateranye amagambo n’uwanushinje kurarana n’abasore muri ghetto kugeza umugabo we abyinjiyemo

Umuhanzikazi Clarisse Karasira wakunzwe na benshi mu ndirimbo gakondo akomeje kwibasirwa bikomeye nyuma y’amagambo yanditse ku rukuta rwe rwa twitter benshi bakayafata nko kwishongora ku bagore bose.

Uyu muhanzikazi uherutse kwibaruka imfura ye, kuri ubu atuye muri Leta z’unze ubumwe za Amerika we n’umugabo we akunze gutangaza amagambo ku mbuga nkoranyambaga ze agenda akebura urubyiruko ai nako anyuzamo akivuga imyato dore ko avuga ko ari “Umukobwa w’Imana n’Igihugu”.

Amagambo yateje rwaserera mu bakoresha twitter, yanditswe na Karasira Clarisse agira ati:”Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”

Aya magambo yari aherekejwe n’amafoto ye atwaye umwana.

Benshi bahise bamusamira hejuru bamubwira ko aganiriye nabi ko abagore bose batiyandaritse ndetse undi araritobora amwibutsa uko yararanaga n’abasore mu ma getho yo mu karere ka Gicumbi i Byumba dore ko ari naho yize amashuri yisumbuye.

Uwitwa Gigi yamusubije agira ati: “I Byumba ya ghetto ya G watahagamo niwe mugabo wawe? Jya uvuga uziga turakuzi nuko tuba ducecetse”

Clarisse Karasira nawe ntiyazuyaje kumusubiza amubwira yuko ari ukumuharabika ko amubeshyera. Ati:” Nawe urabizi ko ugamije kunsebya ubeshya kandi ntacyo byankoraho mbimenyereye. Gusa Imana ikubabarire nanjye ndakubabariye”.

Undi nawe yamwibukije ko ntacyo bapfa ko atamubeshyera amwibutsa ko babiziranyeho ko ahubwo ari ukwijijisha. Ati: ” Sha ndi imbere y’imana nawe urabizi ko ntacyo dupfa sinagusebya pe nubwo bitari ngombwa ko mbikwibutsa byatewe nuko wanditse iriya sms, kandi uwo navuze nzi ko wamumenye rwose ujye uvuga uziga.”

Impaka zakomeje kugeza ubwo umugabo wa Clarisse Karasira abijemo akagaragaza ko akunda umugore we ndetse ko bishimanye ko abashaka kubatanya ntacyo babakoraho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger