AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira yasubitse igitaramo yari gukorera muri Amerika

Umuhanzi ukizamuka ariko akaba ari gukundwa kubera ubutumwa buri mu bihangano bye ndetse bikaba byibanda ku muco nyarwanda, Clarisse Karasira, yasubitse igitaramo yari gukorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubera kubura ibyangombwa.

Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko Alain Mukuralinda  (Alain Muku) usanzwe ari umujyanama w’uyu muhanzikazi na Nsengiyumva Francois ‘Igisupusupu’ yatangajeko hari igitaramo Clarisse Karasira yitegura kujyamo muri Amerika ndetse n’ikindi kizabera ku mugabane w’uburayi azahuriramo na Nsengiyumva mu Ukwakira 2019.

Alain Muku yari yavuze ko ibijyanye n’iki gitaramo cyo muri Amerika babimenyeshejwe batinze ariko ko bari gukora uko bashoboye kugira ngo ibyangombwa bibonekere ku gihe dore ko byasabaga Visa.

Karasira yagombaga kuba yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 04 Nyakanga 2019 kuko iki gitaramo cyagombaga kuba hagati ya tariki 4 na 7 Nyakanga 2019 ariko ntibyashobotse.

Amnakuru ahari kugeza ubu ni uko Clarisse Karasira yagowe no kubona Visa, yatangiye kuyisaba muri Kamena ababishinzwe bamubwira ko ashobora kubona ibyangombwa tariki 09 Nyakanga 2019 abasobanurira ko ‘ntacyo byaba bikimaze’ maze bamuhindurira itariki bamuha kuri 20 Kamena.

Nkuko umujyanama we Alain Muku abitangaza, ku itariki 20 yasubiyeyo bamubwira ko bitashoboka ko abona ibyangombwa mbere ya tariki 09 Nyakanga yewe ngo anabajije impamvu ntibamuha impamvu ifatika.

Yagize ati ” Ntabwo nibuka amatariki ariko ni mu kwezi kwa 6, hanyuma bamuha gahunda mu matariki yo 9/7/2019 abasobanurira ko ntacyo byaba bikimaze kuko yagombaga kuba ari muri USA nibura ku ya 04/7/2019 noneho bamuha indi gahunda mu matariki 20/06/2019 agiyeyo baramuhakanira nta n’impamvu ifatika bamuhaye.”

Mu gihe iyi gahunda idakunze, ubu Karasira na mugenzi we Nsengiyumva bahanze amaso indi gahunda y’igitaramo bafite mu Bubiligi mu Ukwakira 2019.

Mu gihe gito Alain Muku amaranye n’aba bahanzi, bari kugira igikundiro muri muzika nyarwanda, Nsengiyumva wiswe Igisupusupu ni we muhanzi rukumbi wahawe umwihariko wo kuzaririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Music Festival, ibi ni ibitaramo bizenguruka igihugu biherutse gutangirira i Musanze kuri uyu wa Gatandatu bikaba birakomereza i Rubavu kuri stade na Nengo.

Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga iki’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzwe amaso bakomeye ku muco kenshi uvuga ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Mutamuriza Annociata [Kamaliza].

Ni mu gihe kandi Nsengiyumva we aririmba acuranga umuduri,  uyu yagendaga awucuranga mu tubari two mu cyaro ndetse no ku muhanda ubikunze akamuha ibiceri magana atatu.

Clarisse Karasira na Nsengiyumva bafite igitaramo bagomba gukorera mu Bubiligi

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger