AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo irimo abazungu babyina gakondo +Reba Video

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Ugushyingo umuhanzikazi Clarisse Karasira yashyize hanze amashusho y’indirimbo ”Sangwa Rwanda ” igaragaramo abazungu bazi kubyina imbyino gakondo z’Abanyarwanda.

Muri iyi ndirimbo “Sangwa Rwanda” hagwamo ubwiza bw’ u Rwanda , ikanashishikariza abanyamahanga kurugana.

Clarisse avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo imara iminota 5 n’amasegonda 10 yafatiwe mu bice bitandukanye byo mu karere ka Bugesera hafi n’ishyamba rya Gako.

Aba bazungu basanzwe batozwa n’umukobwa witwa Yvette Niyomufasha, umunyarwandakazi ubyina neza gakondo akaba anafite gahunda yo gutoza abanyamahanga umuco w’u Rwanda.

Yvette Niyomufasha (uwa 2 uhereye iburyo), umunyarwandakazi ufite gahunda yo gutoza abazungu benshi kubyina imbyino gakondo

Clarisse Karasira yavuze ko yakoze iyi ndirimbo kuko ubusanzwe akunda u Rwanda kandi ko arwifuriza amahoro.

Yagize ati “amahoro n’amajyambere ni wo mugisha nsabira u Rwanda, rero muri iyi ndirimbo mba ndutsurira gusangwa bikeshwa ayo mahoro n’amajyambere”.

Yavuze kandi ko ayo majyambere akwiye kuba ashingiye ku bwiza u Rwanda rufite ndetse ruzanahamana.

Clarisse Karasira avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu nzego zitandukanye bityo kwiyubaka mu iterambere ntibigibwaho impaka! Ngo n’ubwo hakiri urugendo, ariko aho abanyarwanda bageze ni heza. Ahamagarira abanyarwanda gukundisha u Rwanda abandi.

Yagize Ati “Nezezwa no kubona abanyamahanga bishimira umuco wacu mucyo natwe tuwubakundishe biruseho!

Uyu muhanzikazi yari aherutse gusohora indirimbo yise“Uzibukirwa Kuki” yibutsa abantu gukora ibyiza bazajya bibukirwaho mu gihe bazaba batakiri ku Isi.

Sangwa Rwanda ni indirimbo isanze izindi zitandukanye Clarisse Karasira yagiye akora zirimo nka “Gira neza”, “Twapfaga Iki?”, “Ntizagushuke”, na “Komera.” Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Jimmy n’aho amashusho akorwa na Producer AB Godwin.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger