AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira yahagaritse gukorana na Alain Muku wari umujyanama we

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yamaze gusesa amasezerano y’imyaka itatu yari afitanye n’inzu ifasha abahanzi ya BossPapa Label  iyoborwa na Alain Muku ufite amateka yihariye muri muzika nyarwanda.

Tariki ya 10 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Alain Mukurarinda  uzwi nka Alain Muku yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka itatu yo gukorana na Clarisse Karasira  nk’umujyanama we.

Icyo gihe yavuze ko yahisemo gukorana na Clarisse Karasira biturutse ku kuba uyu mukobwa afite impano idashidikanwaho ndetse ko impano y’uyu mukobwa itanga icyizere ku bihangano by’umwimerere nyarwanda. Nyuma ya Karasira, Alain Muku yongeye Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu mu bahanzi afasha ndetse n’uwitwa Elisha The Gift wari no muri East Africa’s Got Talent akaviramo muri 1/4.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira 2019 ni bwo ubuyobozi bwa BossPapa buri kumwe na Clarisse Karasira bwatangaje ko basheshe amasezerano y’imikoranire bari bafitanye mu gihe kitageze no ku mwaka bari bamaranye.

Itangazo  ryashyizwe hanze rivuga ko Clarisse Karasira ari we wasabye gusesa amasezerano yo kumuhagararira mu buhanzi yarafitanye na TheBossPapa Label ku mpamvu ze bwite, ndetse na we ahita atangaza ko atakibarizwa muri iyi Label iyoborwa na Alain Muku.

Clarisse Karasira yari yavuze ko yahisemo gukorana na Alain Mukurarinda kuko yasanze ari umuntu ukunda muzika nyarwanda kandi urajwe ishinga no kuwuteza imbere. Ati “Ni umuntu w’umugabo akunda muzika nyarwanda imuri ku mutima, arajwe ishinga no kuzamura umuziki nyarwanda kandi w’umwimerere.”

Clarisse Karasira ni umuhanzikazi muri iyi minsi ugezweho mu bakunzi ba muzika bitewe n’uko ari umwe mu bahisemo gukora injyana Gakondo mu rugendo rwe rwa muzika.

Ahagaritse amasezerano yari afitanye na Alain Muku mu gihe yari aherutse gutangaza ko Karasira na mugenzi we Nsengiyumva bafite gahunda y’igitaramo mu Bubiligi mu Ukwakira 2019.

Mu gihe gito Alain Muku amaranye n’aba bahanzi, bari kugira igikundiro muri muzika nyarwanda, Nsengiyumva wiswe Igisupusupu ni we muhanzi rukumbi wahawe umwihariko wo kuririmba mu bitaramo byose bya Iwacu Music Festival, ibi ni ibitaramo byazengurutse igihugu.

Clarisse Karasira ukunzwe mu ndirimbo ‘Gira neza’, ‘Twapfaga iki’ n’izindi. Ni umwe mu bahanzwe amaso bakomeye ku muco kenshi uvuga ko areberera kuri Cecile Kayirebwa na Mutamuriza Annociata [Kamaliza].

Ni mu gihe kandi Nsengiyumva we aririmba acuranga umuduri,  uyu yagendaga awucuranga mu tubari two mu cyaro ndetse no ku muhanda ubikunze akamuha ibiceri magana atatu.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger