AmakuruImyidagaduro

Clarisse Karasira yagize icyo avuga ku mpano yahawe na Byumvuhore

Umuhanzikazi Clarisse Karasira umaze kumenyekana mu njyana gakondo, yatangaje ko afite ibyishimo byinshi yatewe n’impano yahawe n’umuhanzi Byumvuhore nawe wamamaye mu njyana gakondo ubu uba mu gihugu cy’Ububiligi.

Karasira yavuze ko yahawe impano y’igicurangisho cya muzika ndetse ngo akaba ari nabwo bwambere yari akibonye.

Umuhanzi Byumvuhore yageze mu Rwanda tariki ya 29 Kanama 2019 aho yari aje mu bitaramo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara yari kuba afite iyo aza kuba akiriho.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu njyana gakondo yataramiye i Kigali, Muhanga na Huye.

Mbere y’uko asubira mu Bubiligi, uyu muhanzi yageneye impano umuhanzikazi Clarisse Karasira.

Karasira akomoza ku mpano yahawe, yavuze  ko ari igicurangisho kigezweho avuga ko anabonye ku nshuro ya mbere, akanahamya ko nta wundi muhanzi ugifite mu Rwanda.

Yagize ati“ni igicuranisho cyiza yampaye, nta banyamuziki bagifite mu Rwanda, nanjye ni ubwa mbere nari nkibonye umuntu akifashisha mu buryo bwa live, gikorana na guitar ndetse n’ijwi ry’umuhanzi, byanshimishije cyane,.”

Yakomeje avuga ko iyi mpano amuhaye atabona uburyo amushimiramo ngo uretse Imana yonyine niyo ibizi kandi izanamwihembere.

Impano y’igicurangisho Karasira yahawe na Byumvuhore
Byumvuhore ahereza Karasira impano yamugeneye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger